wex24news

Abapolisi 50 basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama, abapolisi 50 basoje amahugurwa ajyanye no kurinda abanyacyubahiro yari amaze ukwezi n’igice atangirwa mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Qatar (Lekhwiya), umuhango wo kuyasoza ku mugaragaro ukaba wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano.

Mu ijambo yavuze asoza aya mahugurwa, DIGP Sano yavuze ko kubaka ubushobozi biri mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga bityo ko aya mahugurwa abimburiye ibindi byiciro bizakurikiraho mu bihe biri imbere.

Yagize ati: “Iki ni icyiciro cya mbere cy’amahugurwa atanzwe binyuze mu bufatanye n’abavandimwe n’inshuti zacu za Qatar. Ndashimira byimazeyo Lekhwiya ku bw’iyi nkunga, ibimburiye izindi gahunda nyinshi z’amahugurwa azakurikiraho.”

DIGP Sano yashimiye ubuyobozi bw’ibihugu byombi, Qatar n’u Rwanda bwashyizeho ifatizo rikomeye ryatumye hategurwa ibikorwa bifitiye inyungu impande zombi mu bice bitandukanye by’ubufatanye.

Yashimiye kandi umusanzu w’abatanze amahugurwa ku bunararibonye bw’indashyikirwa bagaragaje mu gutanga amahugurwa, avuga ko nta gushidikanya ko ubumenyi n’ubuhanga basangije abanyeshuri, bizatanga umusaruro ufatika mu mikorere n’imyitwarire ya kinyamwuga.

Yibukije abasoje amahugurwa ko mu byumweru bike bishize bahugurwa, ubumenyi na tekiniki bigishijwe atari ingenzi gusa mu kurinda abayobozi bakuru bacu, ahubwo ari n’intego ya Polisi y’u Rwanda mu buryo bwagutse yo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, abashishikariza kuzabwifashisha mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, kandi bakazabusangiza bagenzi babo bazaba bakorana.

DIGP Sano yijeje kandi ko hazakomeza gushimangirwa ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya, hatezwa imbere umubano no gufatanyiriza hamwe kugera ku ntego inzego zombi ziyemeje.

Umuyobozi w’Ishuri rya CTTC Mayange; ACP Safari Uwimana yavuze ko aya mahugurwa yaje nk’igisubizo kizafasha ikigo ayobora kugera ku ntumbero zacyo zo kuba Indashyikirwa mu gutanga amasomo yo kurwanya iterabwoba.

Yagize ati: “Amahugurwa atandukanye arimo n’ayo kurinda abayobozi bakuru n’abandi banyacyubahiro, gutoza abapolisi no kongerera abarimu bacu ubumenyi n’ubushobozi mu kurinda abo bayobozi, ni ingenzi mu kugera ku ntego twiyemeje kuko bari mu baba bashakishwa cyane n’abagizi ba nabi.”

Yakomeje avuga ko Kungurana ubumenyi, imikorere, n’imipangire y’akazi hagati y’abarimu baturutse mu bihugu byombi bitazamura ireme ry’inyigisho gusa ahubwo ko binateza imbere gusobanukirwa byimbitse n’ubusabane ku barimu b’impande zombi.

Yashimiye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga budahwema guha ishuri zirimo; ibikorwaremezo, ibikoresho, amahugurwa, inama ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu nzego z’umutekano zo mu bindi bihugu bibafasha mu gukora igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’amahugurwa.

Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, nibwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano yashyizweho umukono  n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *