wex24news

U Rwanda rwahaye Misiri ikibanza cya hegitari 10  

Leta ya Misiri yishimiye ikibanza cya Hegitari 10 u Rwanda rwayihaye hafi y’umupaka warwo na Tanzania, kugira ngo hubakwe icyanya cyahariwe serivisi zo gukwirakwiza imizigo n’ibicuruzwa mu Karere.

Ni gahunda ikubiye mu masezerano yagutse y’ubwikorezi yashyizweho umukono ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama, yitezweho kurushaho guteza imbere ubucuruzi no guhuza u Rwanda na Misiri. 

Mu 2017, ni bwo ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kwimakaza umubano mu bukungu hagamijwe guharanira inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. 

Icyo kibanza gitanzwe nyuma y’amasezerano yasinywe ayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, ari kumwe na mugenzi we wa Misiri Badr Abdelatty bari bamaze kugirana ibiganiro. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri Badr Abdelatty, ni we wayoboye itsinda ryahagarariye Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi mu birori Perezida Kagame yarahiriyemo gukomeza kuyobora u Rwanda. 

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye The New Times ko icyo cyanya cyahariwe gukwirakwiza imizigo kizubakwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri mu kongera ubucuruzi mu Karere n’ubutwererane mu by’ubukungu. 

Yavuze ko icyo cyanya kizubakwa hafi y’umupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe, kuko ari agace kazafasha cyane ibigo byo mu Misiri kurushaho koroherwa no kugeza ibicuruzwa ku isoko ry’u Rwanda. 

Image

Ni mu gihe Leta ya Tanzania imaze igihe itegura gushyiraho umuhora w’ibicuruzwa uhuza Tanzania n’u Rwanda hagamijwe koroshya ibyo Misiri yohereza mu bice bitandukanye by’Afurika. 

 Uwo muhora uteganyijwe guhera i Dar es Salaam, ugakomereza ku cyanya cyahariwe imizigo no ku cyambu cyo ku butaka, mbere yo kugera ku cyanya cyahariwe gukwirakwiza ibicuruzwa n’icyambu cyo ku butaka biri mu Rwanda.

 Gusa ntiharamenyekana niba icyo cyanya gishya kizakora nk’umuhora uhuza Misiri n’Afurika y’Iburasirazuba yose.

Nduhungirehe yavuze ko ibyo byose ari umusaruro w’umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda na Misiri, ashimangira ko ibyo bihugu byombi kuri ubu bikorana mu nzego zirimo umuco, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga na siporo. 

Nanone kandi yashimangiye agaciro ko kongera ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Misiri n’u Rwanda, binyuze mu masezerano  menshi akomeje gushyirwaho umukono mu nzego zotandukanye. 

Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare cya Loni (UN COMTRADE) igaragaza ko ibyo Misiri yohereje mu Rwanda mu mwaka wa 2023 byari bifite agaciro ka miliyoni 67.32 z’amadolari y’Amerika mu gihe ibyo u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu byari bifite agaciro k’ibihumbi 437 by’amadolari y’Amerika. 

Minisitiri Badr Abdelatty yashimiye u Rwanda rwabageneye ikibanza, ahamya ko iyubakwa ry’iki cyanya rizagira uruhare mu kwiyongera kw’ibicuruzwa byo mu Misiri ku isoko ry’u Rwanda. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *