wex24news

Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi igeze kuri 70%

Imirimo yo kubaka uruganda ruzajya ruhinga rukanatunganya umusaruro w’ubuhinzi bw’urumogi ruri kubakwa mu Karere ka Musanze igeze kuri 70%, bigateganywa ko izarangira muri Nzeri 2024.

Muri Kamena 2021 ni bwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibirukomokaho.

Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.

Mu 2023 Urwego rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw’urumogi aho rwari rukeneye nibura ishoramari rya miliyari 19 Frw.

Kuri ubu ikigo cyiyemeje kubyaza amahirwe icyo gihingwa ni ikizwi nka King Kong Organics, KKOG.

Ni cyo kigo cya mbere mu gihugu cyabonye uruhushya rw’imyaka itanu rutangwa na RDB hagamijwe kubyaza umusaruro icyo kimera.

KKOG igaragaza ko yiyemeje gushora miliyoni ya 10$ (arenga miliyari 13 Frw) mu bikorwa byo kugura imashini, kubaka uruganda, kwishyura imishahara y’abakozi, gutanga ingurane z’ubutaka bw’ahari kubakwa urwo ruganda, gutumiza imbuto z’urumogi zihinduriwe uturemangingo n’ibindi.

Umuyobozi wa KKOG witwa Rene Joseph yabwiye The New Times ko byari biteganyijwe ko urwo ruganda rusozwa kubakwa muri Gicurasi 2024 ariko bitinzwa n’uko hari hakenewe umuhanda ugera neza aho ruherereye.

Ati “Imirimo yo kubaka uru ruganda igeze kuri 70% ndetse twiteze ko mu cyumweru cya mbere cya Nzeri 2024 ruzaba rwuzuye rwose.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibikorwa byo kuvana amavuta muri icyo gihingwa bazabifashwamo na leta yiyemeje gutanga miliyoni 3$ (arenga miliyari 3,9 Frw y’ubu).

Icyakora igice kinini cy’ayo kizajya cyoherezwa mu mahanga. Iki kigo giteganya ko byibuze kizajya gisarura ibilo 5000 by’iki gihingwa cyerera amezi hagati y’ane n’atandatu kuri hegitari.

RDB yamaze gutanga hegitari 35 z’ubutaka bwo mu Karere ka Musanze ku bashoramari batanu bagaragaje ubushake bwo kubyaza umusaruro icyo gihingwa.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yiyemeje gushyira ibikorwaremezo nk’imihanda, inzitiro ku hazakorerwa ubwo buhinzi n’ibindi.

Izatanga kandi n’ibirimo za camera z’ubugenzuzi hirindwa ko urumogi rwakwirakwizwa mu baturage, ndetse n’amashanyarazi azakenerwa muri ibyo bikorwa.

Ni ibikorwa bikomeje gushorwamo imari cyane kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 RDB yari yateganyije miliyoni 700 Frw mu mushinga mugari wo guhinga urumogi, ndetse mu ri uyu wa 2024/2025 uru rwego rwateganyije miliyari 2 Frw.

Impamvu y’iryo shoramari ryagutse ni uko urumogi ari imari ishyushye, bigateganywa ko uruhinzwe kuri hegitari rushobora kwinjiza arenga miliyoni 10$, ugereranyije n’ibihumbi 300$ bishobora kuva ku ndabyo zahinzwe kuri ubwo buso nka kimwe mu bihingwa na byo biba byihagazeho.

Ubu buhinzi bw’ako ku mugongo w’ingona hagamijwe ubuvuzi bufite agaciro kari hejuru cyane ku buryo biteganywa ko uyu mwaka uzarangira kageze kuri miliyari zirenga 20$ mu Isi.

Ibihugu nka Nigeria, Ethiopia na Maroc biri muri bimwe byamenye kare iyo mari, aho isoko ryabyo rifite agaciro ka miliyari 15,3$, miliyari 9,8$ na miliyari 3,5$ uko bikurikirana.

Icyakora nubwo kuruhinga byemewe, kuruhinga no kurukoresha mu bindi bitemewe bihanirwa n’amategeko igihano kikajyana n’uburyo uwarufatanywe yarukoreshaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *