Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba wari witabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, yamushimiye ndetse na mugenzi we wa RDF, General Mubarakh Muganga, uburyo yakiriwe mu Rwanda.
General Muhoozi Kainerugaba, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda.
Yagize ati “Ndifuza gukoresha uyu mwanya ngashimira Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, na mugenzi wanjye General Mubarakh Muganga, ndetse n’Abofisiye bose kimwe n’abandi basirikare bose ba RDF, ku bwo kunyakira neza hamwe n’itsinda twazanye mu Rwanda.”
General Muhoozi Kainerugaba ukunze kugaragaza ko yishimira ubucuti n’umubano mwiza biri hagati y’u Rwanda na Uganda, yongeye kwifuriza ibi Bihugu gikomeza kubana kivandimwe. Ati “Urukundo nirusagambe.”
Ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, mbere y’uko asubira muri Uganda, General Muhoozi n’itsinda yari ayoboye, babanje gusura ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyabwo, ku Kimihurura, bakirwa n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Muganga; banagirana ibiganiro.
Muhoozi ukunze kwita Perezida Kagame “My uncle”, mbere yo kwitabira ibi birori, yari yabitangaje; avuga ko yishimiye kuzaza mu Rwanda afata nko mu rugo rwa kabiri.
Uyu muhunga wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, anashimirwa kandi uruhare yagize mu kubyutsa umubano w’Ibihugu byombi wigeze kumara imyaka itatu irimo igitotsi, akaza kugira uruhare mu biganiro byatumye ibi Bihugu bisanzwe ari ibivandimwe byongera kubanirana neza ku kugenderana.