Abakozi barenga 3.000 bo muri kaminuza ‘ Moi University’ batangiye imyigaragambyo yamagana gutinda kw’imishahara imaze igihe idatangwa neza.
Abakozi biganjemo abarimu baramukiye mu myigaragambyo bagaragaza ko niba ubuyobozi bwa kaminuza budashoboye gukemura ibibazo byabo vuba bakomeza kugeza igihe na Leta ibyinjiyemo.
Abakozi bayobowe n’abayobozi b’ubumwe bwa za kaminuza (UASU) n’ubumwe bw’abakozi ba kaminuza ya Kenya (KUSU) bahamagariye Perezida William Ruto kugira icyo akora. Abo bayobozi ni Richard Okero wo muri UASU n’umunyamabanga wa KUSU, Mary Chepkwemoi.
Bati: “Turasaba Ruto kureba gukuraho abayobozi ba kaminuza ya Moi kuko ni bitagenda gutyo izasenyuka burundu.”
bavuze ko iyi kaminuza itashoboye kurekura amafaranga yose yagenewe kwishyura inguzanyo n’izindi nshingano z’imari mu bigo by’amabanki mu myaka irindwi ishize.
Abayobozi bavuze ko abakozi bari bafite amadeni menshi kandi bamwe muri bo bapfuye bazize ibibazo by’amafaranga.