wex24news

yashimye Imana yamuhaye umugabo mwiza

Uwicyeza Pamella ukunze gukangaranya imbuga ku bw’uburanga bwe n’ikimero byihariye, yateye imitoma umugabo we, ari na ko ashimira Nyagasani we wamumwoherereje ngo babane ubuziraherezo.

Uwicyeza Pamella yongeye kuvugisha benshi ubwo yatakaga umugabo we The Ben mu magambo yuje urukundo akamwibutsa ko amukunda, ndetse agashimira Imana yamwoherereje umugabo mwiza.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Pamella yagize ati: “Mana ndagushimira ku bw’uyu mugabo wanyoherereje.”

Yakomeje agira ati: “Ni gute nagukunda gacye kandi ubu ari bwo maze kukumenyaho byinshi? Mukunzi, uri impano idasanzwe. Nkunda iyo usetse!”

Pamella yavuze ko kimwe mu bintu byiza cyane yishimira ku mugabo we, ni uko amubera ubuhungiro ashobora guhungiraho igihe cyose hatitawe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabaye mu buzima bwe.

Aya magambo aryohereye ya Pamella yakoze ku mutima wa The Ben, maze amubwira ko umutima we utera ku bwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *