wex24news

Perezida Kagame yavuze ko uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitazamugwa amahoro

icyaha gute? Muzi ibintu by’iterabwoba, ibyihebe guterera ahantu hejuru se bagomba kuba bangahe? Isi irwana n’abantu batanu bakoze igikorwa cy’iterabwoba.”

Umukuru w’Igihugu mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa igisubizo, hari n’abagerageza kuyikuraho icyasha bavuga ko mu Rwanda hari abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko mu gihe Isi ikemura ibindi bibazo by’umutekano birimo n’iterabwoba, bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze iyi myaka yose, ati “Ibyo kuri bo nibyo biremereye kurusha abantu bishe abantu miliyoni y’abantu bari hariya, bari hariya bafite intwaro, bahabwa intwaro n’imyitozo n’ibindi byose na Leta ya Congo, kuri ibyo dukwiriye kubigendamo buhoro, tugaceceka.”

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hari Abanye-Congo barenga ibihumbi 130 bahunze itotezwa bakorerwa n’abashyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC barimo FDLR, kandi ko hari n’abandi baza buri cyumweru.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko izi mpunzi atari Abanyarwanda batashye mu Rwanda, ahubwo ko ari Abanye-Congo bambuwe uburenganzira bwo kuba muri RDC kubera politiki mbi. Ati “Ufite uburenganzira ki bwo gukora ibintu nk’ibyo? N’ibihugu bikomeye bihagarariwe aha ngaha, bifite burenganzira ki bwo gukora ibintu bimeze gutyo, bwo kuvuga ngo aba bantu nibagume hano?”

Yavuze ko n’amahanga azi neza ko abahungiye mu Rwanda ari Abanye-Congo, gusa ngo yahimbye umuvuno mushya wo kujya atwara bamwe muri bo batarenze 10, akajya kuyatuza iwayo, nyamara bari bakwiye gukemurirwa ikibazo, bagasubira muri RDC.

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 basobanura ko barwanirira uburenganzira bw’Abanye-Congo bene wabo bakomeje gutotezwa, barimo abahungiye mu bihugu by’akarere. Basaba ubutegetsi bwa RDC kuganira na bo kugira ngo bashakire iki kibazo igisubizo.

Perezida Kagame yibukije ko ubutegetsi bwa RDC buvuga ko butazigera bujya mu mishyikirano na M23, gusa ngo ntibyari bikwiye ko amahanga ashyigikira ukwinangira kwabwo kugaragaza ubushake buke bwo gukemura ikibazo cy’Abanye-Congo.

Ashingiye ku ntsinzi y’Ingabo za RPA-Inkotanyi, yibukije ko Abanyarwanda badatinya guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Nta muntu n’umwe ku Isi wigeze abiduha nk’impano. Nta muntu wigeze aduha ayo mahirwe. Wenda abandi, hari abadashoboye kurwanira ibyabo batinya no gupfa, ariko twebwe tudatinya no gupfa, uzatwizanaho uzatugwaho rwose. Biriya mwabonaga buri munsi ko bazatera u Rwanda, koko u Rwanda ni ruto, ibyo birazwi ntawe twabijyaho impaka, nibyo. Ariko uburenganzira bwacu ni bunini nk’ubw’ibi bihugu binini.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo abaza abashinja u Rwanda icyo basaba u Rwanda nk’umusanzu watuma Uburasirazuba bwa RDC bugira umutekano, bakamusaba guha M23 amabwiriza, nyamara ngo nta mpamvu n’ubufasha afite byo guha amabwiriza Abanye-Congo.

Ati “Kuki mushaka ko mvugana na M23? Niba mwemera ko aba ari Abanyecongo, kuki Congo idakemura iki kibazo cya M23? Niba barahisemo gukoresha intwaro mu kubarwanya, icyo ni ikibazo cyabo, ntabwo ari ikibazo cyanjye. Ariko ikibazo cyanjye ni iki cya FDLR Leta [ya Congo] iha intwaro, Leta ya Congo ikoresha mu ntambara na M23, ariko M23 ni Abanyecongo.”

Ati “Kuki mushaka ko mvugana na M23? Niba mwemera ko aba ari Abanyecongo, kuki Congo idakemura iki kibazo cya M23? Niba barahisemo gukoresha intwaro mu kubarwanya, icyo ni ikibazo cyabo, ntabwo ari ikibazo cyanjye. Ariko ikibazo cyanjye ni iki cya FDLR Leta [ya Congo] iha intwaro, Leta ya Congo ikoresha mu ntambara na M23, ariko M23 ni Abanyecongo.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku birego bya bya Leta ya RDC bishinja u Rwanda kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa RDC n’ubusabe bwo kuzikurayo mu gihe zaba ziriyo, avuga ko mu gihe koko zaba zijyayo, abantu bakwiye kwibaza ku mpamvu yazitera kujyayo, igakurwaho.

Yagize ati “RDF niba koko iri muri Congo, yajyanyweho n’iki? Kuki wibwira ko yaba iri muri Congo? Yagiye kugira gute? Niba uzi icyayijyanyeyo, niba wizera ko iriyo, kemura icyo kibazo, hanyuma noneho ubaze u Rwanda ‘Ariko abasirikare b’u Rwanda mwohereza nijoro, ku manywa bakaba bavuyeyo cyangwa bakagumayo, kuki bajyayo ko ikibazo twakirangije’?”

Yakomeje ati “Ikindi bakwiye guhagarika ni ugufata ikibazo cy’Abanye-Congo bakakigira icyacu, warangiza ukavuga ngo ‘Wigira icyo ukora hano, ibi bindi by’Abanye-Congo ni ibyacu, biratureba.’ Niba wemera ko aba ari Abanye-Congo, wikwifashisha ukubaho kwabo muri Congo ubarwanya, uvuga ko mbafasha.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rushaka kubana neza n’iibihugu by’abaturanyi ariko ko mbere na mbere hakenewe ubufatanye mu gukemura ikibazo kibangamiye umutekano w’akarere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *