wex24news

FERWAFA yanze ubusabe bwo kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umubare w’abanyamahanga bagomba gukina Shampiyona ya 2024/25 uzaguma kuri batandatu nk’uko bisanzwe.

Ni umwanzuro wamenyeshejwe abanyamuryango b’iri Shyirahamwe nyuma y’inama yarihuje n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ifite mu nshingano gutera Shampiyona, kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024.

Binyuze mu mabwiriza y’iri rushanwa ry’uyu mwaka, FERWAFA yabwiye amakipe ko abanyamahanga bemerewe gukinishwa ku mukino ari batandatu.

Ibi bibaye nyuma y’aho binyuze muri Rwanda Premier League, abanyamuryango bari basabye ko uyu mubare wakongerwa.

Byanagendanaga n’uko amakipe yitwaye ku isoko kuko nk’akomeye yaguze abanyamahanga benshi arimo APR FC na Rayon Sports zaguze barindwi na Police FC yaguze umunani.

Mu mukino wa Super Coupe utangiza umwaka w’imikino, benshi batunguwe no kuba FERWAFA yarategetse ko abanyamahanga bazifashishwa ari batandatu nk’ibisanzwe.

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yatangaje ko iki cyemezo cyatumye iyi kipe igorwa cyane no kubona abakinnyi, biba ngombwa ko ahengeka Nsabimana Eric inyuma ku ruhande rw’ibumoso kandi asanzwe mu kibuga hagati.

Shampiyona ya 2024/25 iratangira ku wa Kane, tariki 15 Kanama 2024 ahateganyijwe imikino itatu aho Gorilla FC yakira Vision FC, Bugesera ikine na Amagaju FC, mu gihe Mukura VS yakira Gasogi United, imikino yose iteganyijwe saa Cyenda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *