wex24news

Inteko ishinga amategeko yongeye kuyoborwa n’umugore

Kazarwa Gertrude w’imyaka 60 y’amavuko, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite n’amajwi 73, atsinze Depite Nizeyimana Pie wagize amajwi 5.

Ni amatora yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’irahira ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.

Kazarwa amaze gutorwa yashimiye abamugiriye icyizere, avuga ko inshingano we na bagenzi be bahawe ziremereye ariko bazazishobozwa n’ubufatanye.

Ati “ Ndashima cyane Abanyarwanda uburyo badutoye bakaduha izi nshingano zikomeye kugira ngo tubahagararire aha. Izo nshingano tuzazifashwa no gufatanya, guhuriza hamwe n’aba badepite bamaze kurahira cyane nk’uko biri mu ndahiro.”

Kazarwa Gertrude yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka itanu, kuva muri Nzeri 2014 kugera Nzeri muri 2019, aho yari Umuyobozi wa Komite ishinzwe Politiki n’Ibikorwa bya Guverinoma.

Ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n’Imari, hatowe Sheikh Musa Fazil Harerimana agize amajwi 77.

Ni mu gihe Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma yabaye Uwineza Beline. Yagize amajwi 79. Yari asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.

Yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko guhera mu 2018 mu gihe mbere y’aho yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuhuzabikorwa w’Inkiko Gacaca mu Ntara y’Iburasirazuba hagati y’umwaka wa 2004 na 2011.

Nyuma yo kwakira indahiro, Perezida Kagame yabwiye abamaze kurahira ko ikigiye gukurikiraho ari ukunoza akazi kabategereje.

Ati “Ibigiye gukurikiraho ni akazi tugomba gukorera igihugu cyacu, akazi bamwe batorerwa n’Abanyarwanda n’abandi bashyirwaho mu bundi buryo ariko byose ari ugukorera Abanyarwanda. Ako kazi rero tugomba kugakora tukakanoza uko bishoboka.”

“Nta na rimwe biba byera ngo de, iteka hahora hari utuntu hano, utundi hariya abandi bagomba gusubira inyuma bagakosora, bagashyira ku murongo, ariko nabyo ntibivuze ko twahorana uwo muco w’ibidakorwa neza, abantu bagomba gusubira inyuma gutunganya.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *