wex24news

Shampiyona igiye gutangirana ibirarane by’imikino ine

Mbere y’uko hatangira shampiyona ya 2024-25, hamaze kumenyekana imikino ine ishobora gutangira ari ibirarane.

Ku wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, hateganyijwe itangira rya shampiyona ya 2024-25 mu cyiciro cya mbere mu bagabo. Gusa amwe mu makipe azatangirana imikino y’ibirarane bitewe n’impamvu zitandukanye.

Mu gihe hagombaga gukinwa imikino umunani, ibiri yo yamaze gusubikwa. Iyasubitswe ni uwagombaga kuzahuza APR FC na Rutsiro FC n’uwagombaga kuzahuza Etincelles FC na Police FC bitewe n’uko ikipe y’Ingabo n’iy’Abashinzwe Umutekano zizaba ziri mu marushanwa Nyafurika.

Indi mikino byitezwe ko itazakinwa ni ugomba kuzahuza Musanze FC na Muhazi United n’uzahuza Kiyovu Sports na AS Kigali. Musanze FC yandikiye Rwanda Premier League isaba gusubikirwa uyu mukino kubera ko muri Stade Ubworoherane hari kubera impurikagurisha, mu gihe AS Kigali yandikiye Ferwafa ivuga ko yo n’Urucaca zititeguye gutangira shampiyona kuri uyu wa Gatanu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *