Abasirikare 100 bo mu itsinda rishinzwe imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda (Military Police), barangije imyitozo yihariye bamazemo amezi atandatu batozwa ku bufatanye bwa RDF n’Ingabo za Qatar, irimo iyo kurinda abanyacyubahiro no kurwanya iterabwoba.
Iyi myitozo yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare cya Gako, yibanze ku kurwanya iterabwoba, kurinda abanyacyubahiro ndetse no guhosha imyigaragambyo n’imvururu.
Iyi myitozo yatanzwe ku bw’umusaruro w’ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar mu bijyanye no kubaka ubushobozi mu by’umutekano.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko “abasirikare bahawe iyi myitozo, bungutse ubumenyi buhanitse mu kuba bahangana n’ibibazo byakugariza umutekano, uburyo bwo kurinda abanyacyubahiro, uburyo bakwitwara mu gihe havutse ibibazo by’iterabwoba, gukemura ibibazo by’imvururu, byose bigamije gutanga umusanzu mu mutekano n’ituze yaba mu Rwanda ndetse no mu butumwa bajyamo, kimwe no gukomeza umutekano mu karere.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga wayoboye umuhango wo kurangiza iyi myitozo, yashimiye abahawe iyi myitozo ku bw’umuhate n’ikinyabupfura byabashoboje gusoza iyi myitozo ku rwego rwiza.
Yabibukije ko ubumenyi n’imyitozo bungutse bizabafasha kuzuza neza inshingano zabo, aboneraho gushimira Ingabo za Qatar ku bwo gusangiza ubumenyi abasirikare b’u Rwanda ndetse n’imikoranire myiza hagati y’Ibihuhu byombi.
Yagize ati “Ntagushidikanya ko mugiye kurushaho kuzuza neza inshingano zanyu. Ndashimira kandi Ingabo za Qatar ku bwo gusangiza ubumenyi bwabo RDF mu myaka ine twembi dufatanya, aho abarenga magana ane batorejwe muri Qatar no mu Rwanda.”
Capt Abdulla Al-Marri, wari umuyobozi mukuru w’iyi myitozo, yashimiye RDF ku gukomeza gutsimbataza imikoranire myiza hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bikorwa nk’ibi by’imikoranire.