Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyataye muri “abantu benshi” gishinja gushaka kwinjiza umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mujyi wa Butembo na Beni yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC yatangaje ko aba bantu bakoraga inama ziharurira amayira abarwanyi ba M23 kugira ngo bakomeze kwagura ibirindiro byabo muri iyi ntara no mu bindi bice byo mu burasirazuba bwa RDC.
Kambale Amani ufatwa nk’umukuru muri bo yafatiwe muri Beni kuri uyu wa 13 Kanama 2024, akaba ashinjwa kuba yarohereje uwitwa Nzanzu Valire Tshiani na Leza Kabengele mu kigo cy’imyitozo cya M23 giherereye mu gace ka Nyongera muri teritwari ya Rutshuru.
Nzanzu Valire Tshiani na we ari mu bafashwe. FARDC yasobanuye ko yafatanywe utudege tutagira abapilote dutatu, ingofero irinda umutwe amasasu ndetse n’indebakure (jumelle). Na we ngo yashishikarizaga urubyiruko rwo muri Beni kwinjira muri M23.
Mbusa Sivulyamwenge usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka AFDC muri Butembo, Tsiko Patrick wabaye Visi Meya wa Butembo, Kasereka Kavalami Charles na Karusisi Fabrique na bo bafashwe bashinjwa gushakira M23 ubufasha muri iyi mijyi yombi.
Aba Banye-Congo bafashwe mu gihe kuva mu mpera za Kamena 2024 M23 igenzura agace ka Kanyabayonga, katari kure cyane ya Butembo na Beni. FARDC yatangaje ko iteganya kubaburanisha.