wex24news

Zuckerberg yakoresheje ikibumbano cy’umugore we

Mark Zuckerberg umuherwe wa gatatu ku Isi, yakoresheje ikibumbano cy’umugore we maze akimuha nk’impano amugaragariza urwo amukunda.

Mu gihe bamwe mu bagabo badakozwa ibyo guha impano abagore babo, ndetse n’ababikoze bakabikora bikiza cyangwa bagatanga impano ziciriritse. Ariko ntibikuyeho ko hakiri abagabo bazi gushimisha abagore babo babinyujije mu mpano babaha. 

Mark Zuckerberg umuherwe wa gatatu ku Isi utunze Miliyari 178 z’Amadolari, yatanze ikosora mu byo gutanga impano, maze aha umugore we Priscilla Chan impano y’ikibumbano kimeze nkawe agishyira mu busitani bwo mu rugo iwabo.

Uyu muherwe washinze Facebook na Instagram, yashyize hanze amashusho yerekana iyi mpano y’ikibumbano yakoresheje umugore we avuga ko ari mu rwego rwo kumwereka urwo amukunda. 

Mark Zuckerberg mu butumwa yarengeje kuri aya mashusho yavugishije benshi, yagize ati: “Bagabo mugarure umuco w’Abaroma wo gukoresha ibibumbano by’abagore banyu”.

Uyu muherwe w’imyaka 40 werekanye impano idasanzwe yahaye umugore we Chan, afitanye nawe amateka y’urukundo akomeye dore ko bahuye mu 2003 muri Kaminuza ari naho bakundaniye, baza kurushinga mu 2012. Kugeza ubu bamaze kubyarana abana 3.

Ikibumbano cy’umugore we gikoze giteye ibara ry’icyatsi gicuye ndetse cyambaye ikanzu ifite ibara rya zahabu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *