wex24news

Inkomoko y’umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya

Assumption ni umunsi ukomeye ku bakirisitu, ukaba wizihizwa buri wa 15 Kanama buri mwaka. Assumption biva ku ijambo ry’ikiratini ‘Assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa. Ese uyu munsi uvuze iki mu Idini Gatolika?

Image

Buri mwaka taliki ya 15 Kanama, ni italiki ngarukamwaka kuri buri mukilisito Gatolika. Uyu munsi ufatwa nk’ukomeye cyane aho baba bizihiza ijyanwa mu ijuru ry’Umubyeyi Bikira Mariya.

Uyu munsi wizihizwa hafi ku Isi hose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo.

Hano mu Rwanda benshi baba biteze ko haza kugwa imvura bita iy’umugisha, n’ubwo hari n’abandi bavuga ko iyi mvura yari isanzweho n’iby’amadini bitaraza mu Rwanda.

Nk’uko inyandiko zibyerekana, uyu munsi wizihizwa cyane na Kiliziya Gatolika, ariko ngo hari n’andi madini y’aba Orutodogisi (Orthodox) na Angilikani awizihiza. Nta gushidikanya uyu munsi benshi mu bawemera ndetse n’abawizihiza, baba bizeye ko ari bwo Bikira Mariya (Mariya nyina wa Yesu/Yezu) yajyanwe mu ijuru.

Muri Bibiliya nta hantu hagaragaza uburyo Bikira Mariya yagiye mu ijuru, gusa ibitabo bitandukanye by’iyobokamana bya Kiliziya Gatolika bigaragaza ko Bikira Mariya yajyanwe mu ijuru n’imbaraga z’Imana nyuma yo kubaho mu buzima bwo ku Isi akabaho adacumura bityo bagasobanura ko yatsinze icyaha n’urupfu.

Hari abifashisha amasomo yo mu 1 Abakorinto 15:54 ndetse no mu Itangiriro 3:15 basobanura ibyo kujya mu ijuru kwa Bikira Mariya nyuma yo kurangiza ubuzima bwe bwa hano ku Isi.

Kujyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya hari abavuga ko ari impano yaturutse mu ijuru y’uko yabaye nyina wa Yesu. Ndetse benshi bizera ko kujyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya bishimangira isezerano rivuga ko abakiranutsi bazajyanwa muri Paradizo ku iherezo ry’ubuzima bwo mu Isi.

Hirya no hino ku Isi abakirisitu benshi bizera ko ibara ry’ubururu bw’ikirere ari ryo ryagenewe kwambarwa kuri uyu munsi kuko rifitanye isano n’ijuru ndetse no kwera n’ukuri.

Hari inkuru zivuga ko mu bihe byo hambere hari abizihizaga uyu munsi bakora ikimenyetso cyo kujugunya ibiceri (amafaranga) mu mihanda babinyujije mu madirishya y’inzugi, mu rwego rwo kwerekana uburumbuke mu by’ubukungu.

Uyu munsi wa none, benshi mu bagerageza kwizihiza uyu munsi bakora ibimenyetso byo kubaha Bikira Mariya babikorera imbere y’amashusho y’uyu mubyeyi wa Yezu. Ibimenyetso bakora byiganjemo imivugo yo kumusingiza n’indirimbo zo kumuhimbaza ndetse n’amasengesho yahimbiwe uyu mubyeyi.

Ku munsi wa 15 Kanama buri mwaka, imbaga nyamwinshi y’aba bakirisitu Gatolika bo mu Rwanda ndetse n’abandi baba baturutse hirya no hino ku Isi baba bateraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda ku butaka butagatifu kubera ibijyanye n’amabonekerwa yahabereye ahagana hagati ya 1981 na 1982.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *