wex24news

Remah Namakula yageze i Kigali

Remah Namakula utegerejwe mu gitaramo agomba guhuriramo na The Ben mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama 2024, yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, aho agomba kuruhuka by’akanya gato agahita akomereza mu Mujyi wa Musanze.

Uyu mugore wageze i Kigali Saa munani z’ijoro kuri uyu wa 16 Kanama 2024, yagaragaraga nk’uwishimiye kuba yaratumiwe muri iki gitaramo.

Nyuma yo kwakirwa n’abateguye iki gitaramo, Remah Namakula yajyanywe kuri hoteli kuruhukaho gato mbere yo kwerekeza mu Karere ka Musanze ahagomba kubera igitaramo.

Uretse The Ben na Remah Namakula bategerejwe muri iki gitaramo, byitezwe ko abarimo DJ Marnaud na DJ Brianne aribo baba bavangira imiziki abacyitabira, mu gihe kiyoborwa na MC Lucky.

Kwinjira muri iki gitaramo cyo gutaha ‘Silver backs Coffee’ ni ibihumbi 15Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe ameza ateye mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 450Frw.

The Ben na Remah Namakula baherukaga guhurira mu gitaramo muri Gashantare i Kampala.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *