wex24news

Gen Muhoozi yatabarije Depite Mawanda 

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatabarije umudepite uhagarariye agace ka Igara y’Iburasirazuba mu Nteko Ishinga Amategeko, Michael Mawanda, agaragaza ko dosiye ye irimo akarengane.

Depite Mawanda yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda hagati muri Kamena 2024, akekwaho kugerageza kwambura ishyirahamwe rya Buyaka Growers amafaranga Leta yageneye ababohoye iki gihugu.

General Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda

Gen Muhoozi kuri uyu wa 15 Kanama 2024 yatangaje ko Depite Mawanda yafunzwe biturutse ku rwango afitiwe na bamwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi, bamuziza “icyaha gikomeye” cyo gushyigikira uyu musirikare mu karere ka Bushenyi.

Yagize ati “Michael Mawanda ni imfungwa ya politiki. Yafunzwe na bamwe mu basenywe na politiki muri NRM, bamuziza ‘icyaha gikomeye’ cyo gushyigikira Muhoozi Kainerugaba muri Bushenyi. Kumfasha ni cyo cyaha cyonyine. Murekure Mawanda!”

Gen Muhoozi yavuze ko hari abaminisitiri bakiri mu nshingano bamaze imyaka myinshi baribye igihugu, agaragaza ko abantu batazahora baceceka mu gihe abantu nka Depite Mawanda barengana.

Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni yasabye se kumva ugutakamba kw’Abanya-Uganda basaba impinduka. Ati “Muzehe akwiye kumva amarira y’abasaba impinduka.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *