wex24news

Umunyamakuru Irangabiye wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 10 yarekuwe

Umunyamakuru Irangabiye Floriane wari warakatiwe igifungo cy’ imyaka 10, yahawe imbabazi na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Bivugwa ko yafashwe tariki 30 Kanama 2022, afatwa n’inzego z’ubutasi z’u Burundi.

Yamaze iminsi umunani bitazwi aho aherereye mbere yo kugezwa mu butabera.

Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yatangaje ko Irangabiye nta karita y’itangazamakuru yari afite nubwo we yavugaga ko ari umunyamakuru.

Urukiko rw’Ubujurire mu Burundi rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 10 yari yahawe ashinjwa kubangamira umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Iki gihano Irangabiye yari yagihawe n’urukiko rubanza muri Mutarama 2023.

Uyu afatwa yabanje gufungirwa muri gereza ya Muyinga aza kujyanwa hafi y’umurwa Mukuru,Bujumbura, mu Kwakira 2023 ajyanwa muri  gereza ya Bubanza.

Ubwo yari mu Rwanda mu buhungiro, yari afite radiyo ikorera kuri murandasi yitwaga Igicaniro, yashinjwaga na leta y’u Burundi kwibasira ubutegetsi no gushaka guhungabanya umudendezo w’iki gihugu.

Mu bihano yari yahawe kandi harimo kwishyura amande angana na Miliyoni y’amarundi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *