wex24news

Okwi yiseguye ku Bayovu

Nyuma yo gutera umugongo Kiyovu Sports agahitamo gusinyira AS Kigali, rutahizamu ukomoka muri Uganda, Emmanuel Arnold Okwi, yiseguye ku bakunzi b’iyi kipe baraye ijoro bamutegereje ndetse bakamwakirana ubwuzu budasanzwe ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege cy’i Kanombe.

Mu cyumweru gishize ni bwo bamwe mu bayobozi ndetse n’abakunzi ba Kiyovu Sports, baraye i Kanombe ubwo bari bagiye kwakira rutahizamu ukomoka muri Uganda, Emmanuel Arnold Okwi nyuma y’uko iyi kipe yari yamuguriye itike y’indege imuzana i Kigali.

Nyuma yo kugera mu Rwanda Okwi nta bwo yahise asinyira iyi kipe yo ku Mumena ndetse amakuru mabi mu matwi y’Abayovu, avuga ko yaraye asinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.

Uyu rutahizamu wari ukunzwe na benshi mu Rucaca, yabandikiye ubutumwa busaba imbabazi ndetse burimo kwisegura ku kuba yabatengushye nyuma y’ibiganiro byari byahuje impande zombi.

Ati “Mbandikiye ubu butumwa ngira ngo mbasabe imbabazi mbikuye ku mutima ku cyemezo kindi nafashe cyo gusinyira indi kipe. Ndumva neza akababaro isinya ryanjye muri AS Kigali ryateje mu muryango mugari wa Kiyovu Sports.”

Yakomeje ashimira byimazeyo Kiyovu Sports ku kuba yari yongeye kumwizera ndetse igatekereza kumugarura mu Rwanda, nyuma y’ibihe bagiranye mu 2021-22.

Ati “Ndashimira byimazeyo iyi kipe ku kuba yarongeye kunyizera ikampa amahirwe yo gusubira mu Rwanda. Nzahora nzirikana iyi neza.”

Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko azirikana byose byakozwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ndetse n’abakunzi ba yo kandi yemeza ko azahora afitiye urukundo iyi kipe yo ku Mumena n’ubwo uyu munsi batabashije gukorana.

Emmanuel Okwi bivugwa ko azahabwa nimero 7 muri AS Kigali. Uyu munya-Uganda yakiniye Urucaca mu mwaka w’imikino 2021-22, ndetse yari umwe mu beza iyi kipe yari ifite icyo gihe n’ubwo nta gikombe yabashije kuyiha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *