wex24news

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yafunguye ishami i Rusizi

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ikorera mu Karere ka Nyamasheke yafunguye ishami mu Karere ka Rusizi ryuzuye ritwaye miliyari 2 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ni ishami ryatashywe ku mugaragaro, ku wa Kane tariki ya 15 Kanama, abaturage b’Akarere ka Rusizi bakaba basabwe kubyaza umusaruro ufatika w’ubumenyi n’ubukungu iryo shami ryashyizwemo ibyangombwa byose ngo ritange ubumenyi bufite ireme. 

Iyo nyubako yari imaze umwaka n’amesi umunani yubakwa, ikaba igizwe n’ibyumba byo kwigiramo, amacumbi, ibibuga by’imikino n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Image

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ushinzwe amasomo, Prof. Ndikumana Viateur, yemeje ko ibyumba byigirwamo muri iri shami ari 12 bishobora kwakira abanyeshuri barenga 2 000.

Hari kandi ibyumba mberabyombi bibiri bizajya bikorerwamo inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, isomero ry’ibitabo bisanzwe n’iby’ikoranabuhanga kimwe na za mudasobwa, n’ ibyumba by’ibikoresho bikenerwa cyane cyane n’abiga ubuvuzi.

Amashami yemerewe kuhigishwa nk’uko yakomeje abivuga, harimo arebana n’ibijyanye n’ubuzima, ari yo ubuforomo n’ububyaza, kwigisha gutera ikinya no kwigisha kuvura amenyo. 

Hazaba hanarimo  andi mashami, nk’uburezi ku biga mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko, n’ubukungu kimwe n’abashaka kwiga cyangwa kwihugura indimi zinyuranye.

Prof. Ndikumana yagize ati: “Ni ibibazo 3 by’ingenzi. Icya mbere ni ugufasha Abanyarwanda kubona uburezi hafi yabo kuko muri aka Karere nta kaminuza isanzwe yindi yari ihari, iyari Kaminuza y’uRwanda, ishami rya Rusizi yari ihari yasimbuwe na IPRC.”

Yakomeje agira ati: “Ikindi ije gukemura ni icy’abambukaga imipaka cyangwa bakajya mu bindi bice bya kure ya Rusizi na Nyamasheke bajya kwiga aya masomo. Byateraga ingaruka nyishi zitandukanye, umujyi nk’uyu wunganira Kigali kuba utagiraga kaminuza kikaba cyari ikibazo gikomeye.

Icya 3 kikaba gutanga umusanzu muri gahunda ya Leta yo gukuba inshuro enye abakozi mu by’ubuvuzi. Twari dufite abanyeshuri 1 000 biga iby’ubuvuzi, mu gihe gito bakazaba barenga 4 000.”

Umuyobozi wa Kibogora Polytechnic Dr Mukamusoni  Mahuku Dariya, yavuze ko iyi kaminuza yatangiye mu mwaka wa 2012 ubwo aka gace kari gafite ikibazo gikomeye cyane cya kaminuza kuko umubare munini w’abagatuye wajyaga kwiga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Byatumye ababyeyi b’Itorero EMLR i Kibogora batekereza ko habaho kaminuza iruhura abana n’ababyeyi, maze ku bufatanye bw’iri torero n’ubuyobozi bwa Leta iyi kaminuza irashingwa, itangirana abanyeshuri hafi 300. 

Uyu munsi Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ifite abanyeshuri bakabakaba 8 000, ishami rya Rusizi rikaba ryitezweho kubongera balarenga 10 000.

Ati: “Abashaka ubumenyi batugane, tububahe ni cyo kituzanye.”

Musenyeri Samuel Kayinamura, Umwepisikopi w’Itorero EMLR akaba Imuyobozi w’Inama y’Ikirenga y’Itorero Méthodiste Libre ku Isi yose, yavuze ko iyi kaminuza itekerezwa byari mu mujyo w’inkingi y’uburezi, imwe mu nkingi 5 rigenderaho.

Ni kimwe mu bikorwa biremereye iri torero ryagezeho  mu myaka 82 rimaze mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yashimiye iri torero uburyo rirera umuntu wuzuye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka, ko iyi kaminuza ije ari igisubizo gikomeye ku Karere ayoboye.

Dr Nsabimana Damien uhagarariye Ishyirahamwe ry’ababyeyi bashinze iyi kaminuza, ati: “Turishimiye. Intego twahagurukanye dutanga ibitekerezo byo kubona kaminuza muri bino bice igezweho neza ubwo iri Rusizi na Nyamasheke. Ntituzatezuka ku ntego yacu yo guharanira ko abana bacu biga neza.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gihundwe Dr Mukayiranga Edith, na we ati: “Kuba izanye ariya mashami y’ubuvuzi ni igisubizo gikomeye cyane ku bitaro byacu n’abaturage twitaho, ibibazo by’abaforomo dufite turizera ko mu minsi iri imbere ibisubizo bizaba byaje.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert,  yavuze ko bifuza ko buri Karere kagira kaminuza kuko n’abaturage babibasaba, agasaba abikorera kubitekerezaho.

Yasabye  abaturage b’Akarere ka Rusizi kureba kure, bakabyaza umusaruro iyi kaminuza mu ngeri nyinshi, ashimira Itorero EMLR umusanzu waryo mu iterambere ry’iyi Ntara n’Igihugu muri rusange.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *