wex24news

abacamanza ntirwemeranya n’amavugurura yashyizweho na Minisitiri w’Ubutabera

Urugaga rw’abacamanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SYNAMAC, ntirwemeranya n’amavugurura yashyizweho na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, kuko ngo abangamira akazi kabo.

Minisitiri Mutamba aherutse gushyiraho Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorere y’abacamanza, asobanura ko izafasha igihugu guca ba ‘mafia’ bari mu rwego rw’ubucamanza, bashinjwa ibyaha birimo ruswa no kurenganya abaturage.

Mu rwego rwo kuvugurura urwego rw’ubutabera, Minisitiri Mutamba yanagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imishinga ine irimo ugenga ubucamanza, Inama Nkuru y’ubucamanza ndetse n’urugaga rw’abavoka.

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo hari abanenga aya mavugurura, Perezida Félix Tshisekedi ayashyigikiye.

Ati “Umukuru w’Igihugu yaduhaye akazi kugira ngo dukomeze urwego rw’ubutabera, tugarure isura nziza yarwo. Nta kizahagarika iki cyifuzo cy’Umucamanza w’Ikirenga. Aya mavugurura azakomeza kugeza ubwo abaturage bazaba banyuzwe muri rusange. Imiyoboro ya ba mafia iri gucika.”

SYNAMAC mu itangazo yashyize hanze, yasobanuye ko amagambo ya Minisitiri Mutamba agamije kugaragaza ko abacamanza ari bo ntandaro y’imikorere mibi y’urwego rw’ubutabera muri RDC, nyamara ngo uru ni urwitwazo.

Yagize iti “Aya magambo mabi ya Minisitiri ashyira mu kaga abacamanza mu gihe umutekano wabo usanzwe utizewe. Iyo ubutabera burwaye, abafite aho bahurira na bwo bose barimo na Minisitiri w’Ubutabera baba barwaye.”

Kuri Komisiyo ikurikirana imikorere y’abacamanza, uru rugaga rwagaragaje ko itakabaye ishyirwaho na Minisitiri, ahubwo yagashyizweho n’urwego rw’ubucamanza.

Iti “Ntabwo Minisitiri yasimbura inkiko n’ingereko, ashyiraho Komisiyo zigenzura ibikorwa by’abacamanza. Ibi bihabanye n’itegeko.”

SYNAMAC ntiyemeranyije n’ububasha Minisitiri w’Ubutabera yihaye bwo kuvugurura ibyemezo by’inkiko. Bagaragaje ko nta muntu amategeko aha ububasha bwo gusimbura urukiko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *