wex24news

umuhuza ukwiye mu ntambara y’amagambo hagati y’abarimo Yago na M Irene

Kuva mu cyumweru gishize rwarambikanye hagati y’abantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, buri umwe ashinja undi gushaka kumukura ku mugati basarura kuri ‘Views’ binyuze mu bihangano banyuza ku miyoboro yabo ya Youtube.

Ni intambara itavugwaho rumwe ariko yatutumbye igihe kinini, bisandara ku mugaragaro ubwo Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago yerekanaga ko arambiwe uruvugo rw’ibinyoma by’abantu bahagurukiye gusebya izina rye mu bihe bitandukanye.

Mu biganiro binyuranye yafatiye amashusho, yagaragaje ko atiyumvisha uburyo abarimo Murindahabi Irene, Djihad wa Isibo Fm, Dj Brianne uzwi mu bavanga imiziki, uwiyise ‘Godfather’ ku rubuga rwa X, umuraperi Sky2 uzwi ku rubuga rwa Youtube, ndetse na Habimana Olivier wiyise The Cat, bamaze igihe bashyira izina rye mu majwi.

Yavuze ibi nyuma y’ibiganiro yakozweho igihe kinini ku rubuga rwa X no kuri Youtube, bavuga ko hari umukobwa yateye inda, yananiwe umuziki, yarwaye ‘Depression’ [agahinda gakabije] n’ibindi avuga ko byamukaraje mu buryo bukomeye.

Yago yahagurukanye icyitwa ‘Big Energy’ asaba abantu kumushyigikira. Ndetse, yatangiye gukora ibiganiro avuga ko bitamaza buri wese ‘washatse gukinira ku izina ryanjye’.

Ibi byatumye buri wese yavuzeho, nawe ategura ibiganiro ku rubuga rwa X maze aganiriza abamukurikira yimara agahinda. Mu kiganiro Djihad yagiriye ku rukuta rwe rwa X, yagaragaje ko atiyumvisha impamvu Yago yamwijunditse kuko ‘n’ubundi nta muntu ukundwa na bose’.

Yavuze ko amajwi ye yagiye hanze mu minsi ishize, yumvikana avuga ko umukobwa uvuga ko yatewe inda na Yago nawe atabizi neza, yagiye hanze bigizwemo uruhare n’umukecuru witwa Jeaninne, kandi nabwo yagiye hanze abishaka.

Djihad yongeye kwemeza ko Yago afite ‘Depression’, ashingiye ku kuntu uyu muhanzi yitwaye ubwo yabuzwaga kwinjira mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku muhanzi Yvan Buravan, wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

M Irene wavuzweho na Yago we yirinze kugira icyo avuga cyeruye, ariko mu kiganiro aherutse gukorera ku rukuta rwe rwa Youtube, yavuze aninura Yago.

Yago ashinja M Irene guha ibiganiro abarimo Sky2, Taikun Ndahiro n’abandi bamusebya uko bucyeye n’uko bwije bitwaje dosiye zidafite agaciro imbere ye.

Sadate Munyakazi wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, yabwiye Dr Utumatwishima ko nk’inshuti y’urubyiruko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukemura amakimbirane avugwa hagati ya bariya bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati “Mwaramutse amahoro nshuti muvandimwe Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ni byo koko barumuna bacu bamaze iminsi bakoresha imvugo zidakwiriye ku munyarwanda by’umwihariko aba ‘Jeunes’.”

“Njyewe ubwanjye numva ibi bindeba nka mukuru wabo, reka nemere ko ibi bidakwiriye ariko kandi mporane umutima unyemeza ko tugifite igaruriro.”

Yavuze ko yumva afite umuhate muri we umwemeza gukora ubuhuza hagati ya bariya bose, ashingiye ku kuba hari abandi bari mu makimbirane yagiye ahuza kandi bigatanga umusaruro unoze.

Atu “Ntabwo navuga ko ndi inshuti y’urubyiruko hari aba ‘Jeunes’ ntagiriye inama yo kuva mu mwanda w’inzangano, amakimbirane n’amacakubiri.”

Arakomeza ati “Yago, Godfather, M Irene, Sky2 munkundiye naba umuhuza tugakemura ibibaganisha habi kuko ni mu nyungu za twese nk’abanyarwanda kandi ntabwo yaba ariyo nshuro ya mbere mfashije aba ‘Jeunes’ kumvikana, bamwe muri mwe murabyibuka.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *