wex24news

Alain Delon wakanyujijeho muri sinema yitabye Imana

Umufaransa wamenyekanye mu gukina, kwandika no gutunganya filime, Alain Delon yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024 ku myaka 88, azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Alain Delon at Cannes in 2019. Pic: AP

Ikinyamakuru France 24 cyanditse ko urupfu rw’uyu mugabo rwahamijwe n’abana be batatu ari na bo yari afite. Yaguye iwe mu rugo mu gace ka Douchy ari hamwe n’abagize umuryango we. Delon yahitanywe n’indwara ya stroke yari arwaye kuva mu 2019.

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko ababajwe n’urupfu rwa Delon wakoze ibyatumye arenga kuba icyamamare ahubwo akaba nk’ikirango cy’u Bufaransa.

Delon yatangiye kwamamara muri filime mu Bufaransa ndetse no ku Isi muri rusange mu myaka ya 1960 aho yakunzwe cyane muri filime zitandukanye nka Plein Soleil, Rocco and His Brothers, The Leopard, La Piscine, Mr. Klein n’izindi.

Yatwaye ibihembo bitandukanye bya sinema mu Bufaransa no hanze yabwo ndetse azibukirwa ku bwamamare bwe n’umusanzu we muri sinema y’u Bufaransa n’iy’Isi muri rusange.

Ni umwe mu byamamare muri sinema wakururaga abagore dore ko hari n’abajyaga kure bakavuga ko ari umugabo wa gatandatu mu bakururaga abagore mu kinyejana cya 20.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *