wex24news

Kidum yatumiwe muri ’Gen-Z Comedy’

Kidum uri mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba akaba umwe mu baturuka hanze bamaze gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda, ategerejwe mu gitaramo cyo kwishimira ibirenga 100 amaze kuhakorera.

Kidum byari byitezwe ko agomba gutaramira i Kigali ku wa 23 Kanama 2024, icyakora mbere y’uko ahakorera igitaramo yamaze gutumirwa mu gitaramo cy’urwenya Gen-Z Comedy.

Kidum kimwe n’abandi bahanzi cyangwa abafite amazina akomeye batumirwa muri iki gitaramo cy’urwenya, azahabwa umwanya wo kuganiriza urubyiruko rwitabira iki gikorwa ku rugendo rwe.

Igitaramo cya Gen-Z Comedy byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 22 Kanama 2023, umunsi umwe mbere y’uko anahakorera igitaramo cye.

Iki gitaramo cy’urwenya cyatumiwemo abahanga mu gusetsa by’umwihariko abazamukiye muri ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy nka Muhinde, Dudu, Rumi, Pirate na Fally Merci unasanzwe ategura ibi bitaramo.

Bukeye bwaho ku wa 23 Kanama 2024 Kidum azataramira muri Camp Kigali, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200 Frw ku meza ariho n’icupa ry’umuvinyo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *