wex24news

Mugisha uyobora Abanyamakuru umugore we yitabye Imana

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC rwatangaje ko umugore w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa warwo, Mugisha Emmanuel, yitabye Imana.

RMC yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kanama 2024, ibinyujije kuri X, igaragaza ko yifatanyije n’abanyamakuru muri rusange, rwihanganisha umuryango wa Mugisha.

Itangazo yashyize kuri X kuri uyu wa 18 Kanama 2024, rigira riti “Dufatanyije n’abo mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, twihanganishije umuryango wa Mugisha Emmanuel wabuze umugore we. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Amakuru avuga ko umugore wa Mugisha yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu 18 Kanama 2023, azize uburwayi yari amaranye imyaka irenga itandatu.  Nyakwigendera asigiye Mugisha  umwana umwe w’umuhungu.

Umuyobozi Mukuru wa RMC akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Barore Cléophas yatangaje ko nyakwigendera yaguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *