wex24news

Umugabo akurikiranyweho gusambanya umukobwa we

Umugabo w’Imyaka 44 y’amavuko bikekwa ko yasambanyaga Umukobwa we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatawe muri yombi.

Bane bafunzwe kubera urupfu rw'umunyeshuri

Uyu mugabo ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umukobwa we atuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya uwo yibyariye, avuga ko Se w’uyu mwana yahengeraga Nyina w’umukobwa n’abavandimwe be  badahari agahita asambanya uyu mwana.

Ayo makuru akavuga ko umukobwa yabonaga nyina atashye agakoresha amarenga amwereka ibyo Se yamukoreye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Niyonzima Gustave yavuze ko bakimara kumenya ayo makuru, hakozwe operasiyo y’inzego z’ibanze, DASSO na Polisi bafata uyu mugabo bamushyikiriza Ubugenzacyaha buherereye muri uyu Murenge wa Mushishiro.

Ati “Twamufashe saa ine za nijoro dutegereje ibiva mu iperereza RIB igiye gukora.”

Gitifu Niyonzima avuga ko umubyeyi we n’abaturanyi babihamya bashinja uyu mugabo gusambanya umwana we.

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mukobwa bikekwa ko asambanywa na Se umubyara bombi na Nyina muri iki gitondo bagiye gutanga ubuhamya kuri RIB.

Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga afite imyaka 24 y’amavuko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *