wex24news

Umwenda wa Banki washyize Harmonize mu mazi abira

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize, ari mu mazi abira nyuma y’uko ategetswe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rufite icyicaro i Dar es Salaam kwishyura akayabo k’amafaranga yose abereyemo banki yitwa CRDB.

Mu rubanza rwabaye kuri iki cyumweru, urukiko rwategetse ko Harmonize agomba kwishyura iyi banki ya CRDB ibihano bingana n’amafaranga arenga miliyoni 51Frw, yiyongera ku ideni yari asanzwe abafitiye yanze kwishyura ndetse mu gihe atinze kuyishyura hakajya hiyongeraho inyungu ingana na 18% ku mwaka.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko tariki ya 6 Ukuboza 2023, Harmonize yatsinzwe n’iyi bank agategekwa kwishyura ideni ry’amafaranga arenga miliyoni 145Frw ariko kugeza ubu akaba atari yayishyura ndetse inshuro zose Harmonize yahamagajwe n’urukiko ngo yisobanure impamvu atishyura ariko ntiyitaba.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko habayeho kwibutsa Harmonize inshuro nyinshi ko yakwishyura ndetse bakamusaba ko yaza bakabiganiraho bakaba bakumvikana , ariko muri icyo gihe cyose Harmonize ntiyigeze yishyura ndetse ntiyigeze agaragaza ko afite ubushake bwo kwishyura, ari byo byatumye ajyanwa mu rukiko.

Harmonize kandi yategetswe kuzishyura arenga miliyoni 4.9 Frw nk’indishyi y’akababaro, kwishyura ibyangijwe ndetse n’ibyatanzwe byose muri uru rubanza byose bigahwana n’arenga miliyoni 51Frw.

Aya mafaranga Harmonize ari kwishyuzwa akaba yarayahawe nyuma yuko agiranye amasezerano n’iyi bank, avuga ko azafungura konti muri iyi bank akabitsaho angana na miliyoni 50 ndetse akazajya aba ariho anyuza amafaranga yose avuye mu bikorwa bye harimo n’umuziki.

Icyakora umucamanza yatangaje ko mu gihe uregwa atishimiye iki cyemezo, afite uburenganzira bwo kujurira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *