wex24news

Inkongi y’umuriro w’amashanyarazi yatwitse imashini zisya

Inkongi y’umuriro bikekwa ko ari iy’amashanyarazi yatwitse imashini icumi zasyaga imyaka y’abaturage , zifite agaciro k’asaga miliyoni 19Frw mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro, mu Kagari ka Masangano,Umudugudu wa Bweramana.

Amakuru avuga ibi byabaye mu mu rukerera rwo ku 19 Kanama 2024,bigakekwa ko iyo inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi aho urusinga rwo ku ipoto rwajyanaga umuriro ahari ibyo byuma bisya, rwahiye rugahita rukongeza ahari izi mashini.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE iby’aya makuru gusa avuga ko hataramenyekana nyakuri icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Ati “Nta makuru yihariye turamenya ku mpamvu zateye iyi nkongi. Nta kidasanzwe twamenye.’’

Kugeza ubu harabarurwa imashini 10 zahiye zigakongoka, zikaba ari iz’abantu babiri ari bo Kamagaju Donatille wahishije imashini umunani ndetse na mugenzi we Ruzibiza Jean Claude wahishije ebyiri.

Izi mashini zose zahiye nta bwishingizi zagiraga, zikaba zasyaga bimwe mu bihingwa byera muri aka gace birimo imyumbati n’ibindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *