wex24news

Mitima Isaac wakiniraga Rayon Sports yabonye ikipe nshya

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mitima Isaac wakiniraga Rayon Sports, yerekeje mu Ikipe ya Al-Zulfi yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Mitima yemeje ko yasinye umwaka umwe muri iyi kipe yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka ushize.

Al-Zulfi SFC yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club mbere yo guhindurirwa izina mu 2006.

Mitima yari amaze imyaka itatu muri Rayon Sports yagezemo mu 2021 avuye muri Sofapaka FC yo muri Kenya.

Uyu myugariro wo hagati w’imyaka 26, yazamukiye muri Intare FA, ayivamo yerekeza muri Police FC.

Ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite, Al-Zulfi izahura na Al Arabi ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024.

Iyi shampiyona ikinwa n’amakipe 18, abiri ya mbere akazamuka mu Cyiciro cya Mbere kizwi nka Saudi Pro League gikinamo abakinnyi benshi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo, Neymar na Karim Benzema.

Kuva ku ikipe ya gatatu kugeza ku ya gatandatu, zose zihura hagati yazo mu mikino ya kamarampaka zishakamo imwe izamukana n’abiri ya mbere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *