wex24news

Amakipe y’u Rwanda yatangiye neza mu Mikino ya FEASSSA 2024

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu Mikino ya FEASSSA ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, yahiriwe n’umunsi wa mbere aho mu mikino irindwi yakinnye, yatsinzemo ine, anganya ibiri mu gihe ikipe imwe ari yo yatsinzwe.

Ku wa Mbere, tariki ya 19 Kanama, ni bwo amakipe y’u Rwanda yatangiye gukina iyi Mikino iri kubera i Bukedea muri Uganda.

Mu mupira w’amaguru w’abahungu, Ikipe ya APE Rugunga yabuze intsinzi ku munota wa nyuma, nyuma yo kwishyurwa igitego na Kalangalala SS yo muri Tanzania, umukino urangira ari ibitego 2-2.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Amus College, aho wakurikiye uwo GS Remera-Rukoma yanganyijemo na Alliance SS yo muri Tanzania ubusa ku busa mu bakobwa.

Muri Volleyball, abahungu ba Groupe Scolaire Officiel de Butare batsinze St Augustine MS yo muri Uganda amaseti 3-2 mu gihe mu bakobwa, GS St. Aloys y’i Rwamagana yatsinzwe na Kwanthaze SS yo muri Kenya amaseti 3-0.

GS Marie Reine y’i Rwaza ni yo yabonye intsinzi ya mbere mu makipe yakinnye ku wa Mbere aho yatsinze Buddo SS yo muri Uganda amanota 71-60 muri Basketball y’abakobwa, ikurikirwa na ITS Gasogi yatsinze Hope SS na yo yo muri Uganda amanota 72-60 mu bahungu.

Muri Handball, ADEGI y’i Gatsibo yatangiye neza itsinda Mbogo Mixed SS yo muri Uganda ibitego 22-14.

Imikino ya Basketball y’abakina ari batatu yagombaga kuba ku wa Mbere yasubitswe aho ITS Gasogi yari guhura na Kibuli SS yo muri Uganda naho APE Rugunga igahura na St. Mary’s, Kitende na yo yo muri Uganda.

Ku wa Kabiri, APE Rugunga izasubira mu kibuga ihura na Amus College izaba iri ku kibuga cyayo mu mupira w’amaguru w’abahungu, mu gihe mu bakobwa, GS Remera-Rukoma izisobanura na Butere Girls HS yo muri Kenya.

Muri Volleyball, GSOB Butera izahura na Tabora Boys yo muri Tanzania naho GS St. Aloys yisobanure na St. Elizabeth Girls SS yo muri Uganda.

ITS Gasogi izakina na Agoro Sare HS yo muri Kenya muri Basketball y’abakina ari batanu, naho GS Marie Reine Rwaza ihure na Noa Girls’ School yo muri Uganda.

Muri Basketball y’abakina ari batatu, ITS Gasogi izahura na FS Kamusinga yo muri Kenya.

GS Gahini yaserukiye u Rwanda muri Netball ikinwa n’abakobwa, izahura na Dr. Samia SS yo muri Tanzania.

Muri Handball, ADEGI izakina na Ntare School yo muri Uganda naho Kiziguro SS yahagarariye u Rwanda mu bakobwa, itangirire kuri Njombe SS yo muri Tanzania.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *