wex24news

Bwiza yatoboye avuga uko yakiriye kutagaragara mu bagabiwe na Perezida Kagame 

Umuhanzikazi Bwiza yashyize umucyo ku bijyanye n’uko yakiriye kuba ataragaragaye  ku rutonde rw’abahanzi batuye ahitwa mu Karumuna mu Karere ka Bugesera batumiwe na Perezida Paul Kagame bagatarama akanabagabira. 

Image

Ubwo Perezida Paul Kagame yiyamamarizaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Bugesera tariki 06 Nyakanga 2024, yagejejweho icyifuzo na Butera Knowless wamuvuze ibigwi nk’umuturage utuye muri ako Karere, maze amusaba ko yazabatumira nk’abaturanyi bagatarama, na we amusubiza ko yari asanzwe afite icyo gitekerezo kandi ko batazatarama gusa ahubwo bazanagabirwa.

Amakuru yiriwe acicikana tariki 15 Nyakanga 2024, ni ay’uko abahanzi batuye mu Karumuna batumiwe na Perezida Kagame bagatarama ndetse akanabagabira, ibintu byakiriwe neza binashimangira ko imvugo ye ari yo ngiro koko.

Nubwo ari igikorwa cyashimwe na benshi, ku rundi ruhande hari abanenze Butera Knowless ku bwo kurobanura mu gutanga ubutumire, kuko mu bahanzi bagaragaye mu ifoto hatarimo Bwiza na we bivugwa ko atuye muri ako gace, bikavugwa ko atigeze amenya amakuru y’uko bagiyeyo ibintu byakunze kugarukwaho mu myidagaduro, gusa bikaba bitaragize icyo bivugwaho na banyiri ubwite.

Ubwo Bwiza yari mu kiganiro cyari kigamije kugeza indirimbo ye yise Ahazaza ku bakunzi be yasabwe kugira icyo avuga ku buryo yabyakiriye, avuga ko hakwiye kwishimirwa ibyakozwe byiza.

Yagize ati: “Ntacyo kubivugaho kugeza ubu mfite, ariko icyo nkwiye kwishimira ni uko ibyo Perezida yatwemereye nka Abanya-Bugesera yabidukoreye kandi bikagenda neza, ntekereza ko twagombye kwishimira ibyagezweho kurusha uko twagombye kwibaza ibibazo byinshi. Kuko byose biba bigamije kwishima n’imibereho myiza y’umuturage w’u Rwanda, kiriya gihe cyari icyacu nk’abaturanyi be, dufite kwishima kurusha guca imanza z’ibintu tudafitiye amakuru.”

Akomoza ku ndirimbo ye nshya yise Ahazaza, Bwiza yavuze ko yayihimbye ashingiye ku wahoze ari umukunzi we, kuko yamubonagamo ahazaza habo heza, ariko nyuma bikaba bitarakunze ko bakomezanya.

Bwiza aherutse kugira isabukuru y’amavuko umunsi avuga yashimishijwe n’uko hari kompanyi y’ubukerarugendo yamwemereye kumutembereza ari kumwe n’umuryango we, harimo ababyeyi be, ibintu byamushimishije cyane, kuko ari ubwa mbere yari atemberanye na bo, kubera ko ubusanzwe buri wese yijyanaga. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *