wex24news

Umukobwa we yahawe uburenganzira bwo kwiyambura izina rye

Nyuma yaho mu minsi ishize umwe mu bana ba Brad Pitt na Angelina Jolie yajyanye impapuro mu nkiko asaba gukurwaho izina rya se “Pitt” mu mazina ye. TMZ yatangaje ko ubusabe bwe bwemewe.

Shiloh Jolie-Pitt looking to the side and smiling in a black hoodie with her hair pinned up in a messy bun

Uyu mukobwa w’imyaka 18 ubusanzwe yitwaga Shiloh Nouvel Jolie-Pitt, ubu akaba agiye kwitwa Shiloh Nouvel Jolie akagumana izina rya nyina gusa.

Ibi bije nyuma y’uko Angelina Jolie na Brad Pitt bamaze igihe bahurira mu nkiko baburana imanza zirimo n’urwo Brad Pitt yaregwagamo guhohotera Jolie n’abana babo.

Angelina Jolie, Shiloh Jolie-Pitt and Brad Pitt

Brad Pitt na Angelina Jolie babyaranye Shiloh n’abana b’impanga Vivienne na Knox n’abandi bana babiri b’abahungu biyemeje kurera barimo Maddox, Pax, ndetse na mushiki wabo Zahara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *