wex24news

Klay Thompson yacyeje Murekatete Bella

Klay Thompson ukinira Dallas Mavericks muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), yacyeje Murekatete Bella nyuma yo gufasha u Rwanda gutsinda Liban mu mikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi.

Dallas Mavericks Guard Klay Thompson wears Dirk Nowitzki jersey to a workout with Jordan Lawley

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze iya Liban amanota 80-62 mu mukino wa mbere mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa Mbere, tariki 19 Kanama 2024 muri BK Arena.

Muri uyu mukino, Murekatete ni we watsinze amanota menshi angana na 24 anakora rebound zirindwi.

Nyuma y’umukino, Thompson wamamaye muri Golden State Warriors ariko uherutse kwerekeza muri Dallas Mavericks, yacyeje Murekatete.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ahatambutswa ubutumwa bw’amasaha 24 (story), Thompson yagize ati “ Ndakubona Murekatete Bella komeza uyobore. Umunyabigwi wa Cougars (ikipe akinamo).”

Thompson ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane muri NBA kuko yayegukanye inshuro enye ari kumwe na Golden State Warriors.

Kimwe na Murekatete, Thompson na we yazamukiye mu ikipe ya Washington State Cougars Basketball, aho mu 2020 iyi kipe yabitse burundu nimero imwe yambaraga.

Murekatete ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwitwara neza by’umwihariko uyu mwaka yawanditsemo amateka menshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *