wex24news

Ugufunga kiriziya Gatorika Paruwasi ya Mugina byateje impaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, bwandikiye ibaruwa bumenyesha kiliziya Gatorika  Paruwasi ya Mugina ko ibaye ihagaritse ibikorwa byose, biteza impaka.

Mu itangazo ryo ku wa 14 Kanama 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko uku gufunga kiriziya bishingiye  ku itegeko no 72/2018 ryo ku wa  31 /8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo zaryo iya 3,16,20 n’iya 23.

Yongeraho ko bashingiye kandi ku mabwiriza y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere  no 001 yo ku wa 08/3/2019 agenga imiryango ishingiye ku myemerere cyane mu ngingo yayo ya 2.

Dr Nahayo Sylvere avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ubw’umurenge wa Mugina, bwakoze igenzura, busanga Kiliziya Gatorika (paruwasi) ya Mugina itujuje ibisabwa bityo ibikorwa byayo byose bibaye bihagaritswe.

Ati Mbandikiye mbamenyesha ko ibikorwa bya ‘Kiliziya Gatorika Mugina bihagaritswe uhereye igihe muboneye itangazo.”

Uku gufunga uru rusengero byakuruye impaka by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hibazwa niba n’ibindi bikorwa iyi kiriziya yari isanzwe ifite na byo bihita bihagarara.

Ikinyamakuru Kinyamateka cya kiliziya Gatorika, kivuga ko mu ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Akarere, atakoresheje imvugo iboneye kuko yandikiwe kiliziya Gatorika ya Mugina aho kuvuga Paruwasi bityo igaragaramo ukutubaha imiterere n’imikorere y’inzego za Kiriziya   no kutamenya inyito ikoreshwa .

Kugeza ubu ntacyo iyi kiliziya Gatorika Paruwasi ya Mugina iragira icyo itangaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *