wex24news

Amerika yongeye gushinja Iran kugaba ibitero by’ikoranabuhanga

Amerika yashinje Iran kuba yagabye ibitero by’Ikoranabuhanga ku bikorwa byo kwiyamamaza kwa kwa Kamala Harris na Donald Trump.

Amerika yongeye gushinja Iran kugaba ibitero by'ikoranabuhanga mu kwamamaza Trump

Isuzuma ryakozwe na FBI hamwe n’izindi nzego z’ubutasi za Amerika, rigaragaza ko ari Iran ikomeje ibikorwa by’iterabwoba no kwibasira abaturage ba Amerika ishaka kubaremamo Politiki y’amacakubiri.

Byahamijwe n’Ibiro by’Umuyobozi ushinzwe iperereza ku rwego rw’igihugu muri Amerika, aho yavuze ko bamaze iminsi bakora iperereza rikagaragaza ko kwiyamamaza kwa Donald Trump na Harris Kamala kurimo kugabwaho ibitero bikomeye.

Abo mu ishyaka ry’Aba Repubulikani ari naryo Trump abereye umukandida, ryashinje Irani kuba yaribye rumwe mu mbuga zaryo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Muri icyo gihe, Trump yavuze ko Irani yashoboye gusa kubona amakuru macye kandi nabwo atagira icyo apfa kwangiza ku ishyaka.

Ku ruhande rwa Irani, yasohoye itangazo rigaragariza umuryango w’Abibumbye ko ibyo birego bya Amerika bidafite ishingiro maze isaba Washington gutanga ibimenyetso bifatika.

Ubwo butumwa bugira buti: “Nkuko twabibabwiye mbere, Repubulika ya Kisilamu ya Irani ntabwo ifite intego cyangwa impamvu yo kwivanga mu matora ya perezida wa Amerika”.

Donald Trump, aherutse kuraswaho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, nabwo Iran iza gushinjwa ko yari inyuma y’icyo gitero ariko nabwo ibitera utwatsi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *