wex24news

RIB yamaganye ubutumwa bwitiriwe uru Rwego na Sosiyete ya MTN

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamaganye ubutumwa bwitiriwe uru Rwego na Sosiyete ya MTN, bw’abashatse gutekera abantu imitwe ngo babarye amafaranga, rusaba abantu kutabuha agaciro, ndetse rwizeza ko rwatangiye gushakisha ababuri inyuma.

Hatanzwe umucyo ku butumwa bw’uwatinyutse Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda akarwiyitirira mu buriganya

Ni ubutumwa bigaragara ko bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook bwanyujijwe mu bizwi nka Group na yo y’uwiyitiriye imwe mu maradiyo yo mu Rwanda.

Ubu butumwa butangira buvuga ko ari Itangazo riturutse ku cyigo gikuru cy’Ubugenzacyaha RIB na MTN, riramenyesha buri Munyarwanda wese uzafatwa akoresha Sim Card zitamubaruyeho ko azahanwa n’inzego z’Ubugenzacyaha.”

Ubu butumwa bukomeza bugaragaramo ubutekamutwe, bukomeza bwerekana inzira y’ikinyoma ngo y’uburyo abantu bakoresha basuzuma Sim Card zibabaruyeho, ariko uwabwabwanditse akagaragaza inzira za MoMo Pay ku buryo abantu babukoresheje bakatwa ibihumbi 100 Frw.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwasohoye itangazo ryamagana ubu butumwa rwitiriwe, aho rwagize ruti RIB irabamenyesha ko ubu butumwa burimo kuzenguruka atari bwo, ko ari amakuru mpimbano kandi ko ababusohoye barimo gushakishwa ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho kwibutsa abantu ko “igihe babonye ubutumwa bubasaba gukoresha umubare w’ibanga haba harimo ubutekamutwe, ko uwajya abibona yajya abimenyeshya MTN, TIGO, na RIB binyuze ku murongo wayo utishyurwa 166.”

Ubu butumwa buje mu gihe kandi abantu bamaze iminsi bagaragaza ubutekamutwe bw’abantu boherereza abandi ubutumwa babasaba kuboherereza amafaranga, bisa nk’aho bari bayaziranyeho, ku buryo iyi umuntu adashishoje ashobora guhita ayohereza, nyamara ari ubutekamutwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *