wex24news

Amabwiriza yo gukaraba intoki yagarutse

Abatuye mu Mujyi wa Kigali barakangurirwa gukaraba intoki kenshi mu rwego rwo kwimakaza isuku no kwirinda icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende ( (Monkey pox/Mpox).

Image

Umujyi wa Kigali watangiye kugenzura ko ahantu hahurira abantu benshi nko mu nyubako z’abikorera n’iza Leta, ku masoko, ahategerwa imodoka no mu nsengero hashyizweho ubukarabiro rusange, ndetse ko ari ihame ko buri wese ugiye kuhinjira akaraba.

Ibi bitangajwe mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende ndetse mu Rwanda abantu bane byemejwe ko baburwaye mu gihe babiri muri bo bavuwe bagakira abandi bakaba bakiri kwitabwaho.

Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose bafite cyangwa bashinzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, zaba iz’abikorera cyangwa iza Leta, ku masoko, aho abagenzi bategera imodoka, ku nsengero n’ahandi ko ari ihame kugira ubukarabiro rusange bukora, kandi abazigana bakaba bagomba gukaraba intoki mbere yo kuzinjiramo, kandi igihe cyose.

Ubutumwa Umujyi wa Kigali washyize hanze buragira buti: “Ni mu rwego rwo kwimakaza isuku ya buri muntu, cyane cyane iy’ibiganza, kuko idufasha kwirinda no kugabanya indwara harimo iy’Ubushita bw’Inkende yugarije isi muri iki gihe.”

Umujyi wa Kigali wongeye kwibutsa ba nyir’inyubako ko ubu hatangiye ubugenzuzi bwo kureba ko ahahurira abantu benshi hose hari ubukarabiro kandi bukora, bityo abatubahiriza ihame ryo gukaraba intoki ku bantu bose babagana bakazahanwa hakurikijwe amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yo mu mwaka wa 2021.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse guhumuriza abaturage ndetse imenyesha  ko yashyizeho ingamba zo gukumira iyi ndwara zirimo gushishikariza abantu gukaraba intoki  inshuro nyinshi bakoresheje amazi meza n’isabune, cyangwa imiti yabugenewe, kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox nko gushesha ibiheri, kugira umuriro no kubyimba mu nsina z’amatwi.

Ni mu gihe Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS), rivuga ko ibihugu bituranye n’u Rwanda birimo  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abagera ku bihumbi 22, banduye iki cyorezo abamaze gupfa barenga  1 200, u Burundi  abamaze kwandura basaga 150, mu gihe muri Uganda ari 2. 

Mu Rwanda bwo, bivugwa ko hamaze kuboneka abanduye iyo virusi bane barimo babiri bitaweho bagakira na ho abandi bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.

OMS iherutse gutangaza kandi  ko indwara y’ubushita bw’inkende yugarije ibihugu  by’Afurika cyane kandi ari ikibazo giteye inkeke ku buzima bw’abatuye Isi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *