wex24news

Prof. Ngabitsinze wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yahererekanyije ububasha na  Minisitiri Prudence Sebahizi 

Prof. Ngabitsinze Jean-Chrysostome, wari Minisitri w’Ubucuruzi n’Inganda, yahererekanyije ububasha na Minisitiri Prudence Sebahizi wamusimbuye kuri izo nshingano.

Image

Ku wa 16 Kanama 2024, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 muri za minisiteri zitandukanye.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’imwe Minisiteri eshatu zahawe abayobozi bashya, aho minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagizwe Prudence Sebahizi wari Umuyobozi mu Bunyamabanga bushinzwe Isoko rusange ry’Afurika (AfCFTA) ushinzwe imikorere y’inzego no guhuza gahunda z’ibikorwa, asimbuye Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze wagiye kuri uyu mwanya muri Nyakanga 2022.

Umuhango wo guhererekanya ububasha kuri abo bayobozi wabaye kuri uyu wa 20 Kanama 2024 witabirwa n’abandi bayobozi b’ibigo bya Leta biyishamikiyeho ndetse n’abahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF).

Minisitiri Prudence Sebahizi yize ubukungu n’amasomo y’iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ingamba z’Iterambere Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza y’i Seoul yo muri Koreya y’Epfo.

Umwanya yariho mu bunyamabanga bwa AfCFTA muri Ghana, yawugiyeho mu 2022. Mbere yaho, kuva mu 2015 kugera mu 2022, yari Umujyanama mu bya Tekiniki n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi n’Inganda muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Addis Ababa muri Ethiopia.

Kuva mu 2012 kugera mu 2014, yagizwe Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe kuva mu 2007 kugera mu 2012 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite ishinzwe ukwihuza kw’akarere, mu biro by’Umukuru w’Igihugu by’umwihariko afasha Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga.

Kuva mu 2005 kugera mu 2007, yari Umushakashatsi wungirije mu mushinga wakoreraga muri Minisiteri y’Imari n’Inganda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *