wex24news

rudeboy yasabye Peter ko bakomeza ubuvandimwe

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Paul Okoye uzwi nka Rudeboy wo muri P-Square, yasabye impanga ye Peter ko bakomeza ubuvandimwe bakaba bahura nk’abavandimwe kabone n’iyo batakongera gukorana ubucuruzi.

Les frères jumeaux musiciens Peter et Paul Okoye qui composent P-Square, l'un des groupes afrobeats les plus connus d'Afrique.

Amakuru avuga ko aba basore mu byo bapfuye bikagera no ku rwego itsinda baririmbagamo risenyuka ari byinshi birimo no kuba Paul yarafashe amafaranga yose y’itsinda akayashyira kuri konti ye.

Mu kiganiro cya Live yakoze kuri Instagram, Paul yahakanye ibivugwa na Peter ko yikubiye amafaranga ya P-Square afite agaciro ka miliyoni y’amadolari ya Amerika akayashyira kuri konti ye bwite.

Rudeboy yagize ati: “Nubwo tutakora nka P-Square, ntidushobora nibura kuba abavandimwe? Nubwo tutakomeza gukorana umuziki, ntitwazirikana ko turi abavandimwe, sinifuza kuvuga byinshi ariko mureke tuzirikane ko tuvukana ibindi tubireke.”

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe izi mpanga zihujwe na Peter Obi wari umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ya 2023 mu gihugu cya Nigeria ahagaragarariye ishyaka Labour Party ryo muri Nigeria.

Nubwo bahuye ndetse bakagaragaza ifoto bishimira umuhuro wabo, nta numwe wagarutse kubyaganiriwe nibyemerejwe muri uko guhura.

Ikibazo cyabo byabaye kirekire kugeza ubwo bagishyikirije inkiko kikaba kirimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *