wex24news

Imvano ya rwaserera mu muziki wa ’Gospel’

Biragoye ku mwana w’umuntu kwiyumvisha ko abantu bakorera Umwami umwe bashobora kubaho mu ihangana rikomeye ndetse n’intambara za bucece bamwe bakamera nk’abakeba cyangwa se abadikanyije amasambu. Ibi ni ko bimeze hagati y’amatorero menshi ya gikirisitu kandi ntibijya bivugwa kenshi ariko niko kuri.

Urugero rwa hafi ruheruka ni urwa Messengers Singers, itsinda ry’abasore bahimbaza Imana rikorera ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, umwaka ushize ryahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu biturutse ku gitaramo ryatumiyemo Israel Mbonyi kuko “badasengera mu itorero rimwe”.

Bimaze kuba ikibazo, aho amatorero amaze guhinduka nk’amashyaka mu Rwanda ku buryo usanga abahanzi bamwe babuzwa kwitabaza bagenzi babo mu bikorwa by’ivugabutumwa kubera ko badasengana. Ibintu bigenda bigira ingaruka mbi ku ivugabutumwa.

Umwe mu bahanzi wirinze kugira byinshi avuga, agaragaza ko abahanzi benshi mu matorero bafatwa nabi, abemeye kugendera mu mutaka wa ba nyir’amatorero amwe n’amwe akaba ari bo batoneshwa kurusha abandi.

Ati “Imyizerere ni ikintu gikomeye, umuntu aba yaravukiye mu itorero kurivamo bikamugora. Rero umuhanzi nk’uwo iyo ashatse kuvuga, aracecekeshwa ugasanga atenzwe mu buryo budasobanutse cyangwa se ntashyigikirwe n’itorero.’’

Izi mbogamizi zituma hari abahanzi bamwe bakeneshwa no kumvira abashumba, ugasanga umuhanzi wakabaye ari umwe mu byamamare kandi atunzwe n’umuziki ntabwo yahiriwe n’urugendo rwe.

Hari abahanzi bamwe bahisemo kubaho bigenga kuko bari barambiwe kugenzurwa mu myambarire, uko bagaragara bisanzwe ndetse no mu buzima bwabo bwite kandi barahirwa.

Benshi baba mu matorero atandukanye bavuga ibi bidateze kuzahagarara, cyane ko itorero ari nk’urugo cyangwa umuryango runaka ufite amategeko, bityo rero abahanzi bakwiriye kuyanderaho byanga bikunze!

Mu minsi yashize Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yagaragaje ko umutima we ubabazwa n’uko abahanzi baririmba “indirimbo z’isi” babayeho neza, mu gihe abaririmba iby’iyobokamana bo bicira isazi mu jisho.

Uyu mushumba hari aho yageze agaruka ku buryo abahanzi baririmbira Imana, ab’indirimbo zisanzwe babarusha amafaranga kandi baririmba ibyo yise “ibishenzi”.

Ati “Abaririmba igishenzi bababarusha amafaranga, babarusha ibintu batunze, bakurura benshi, bafite uburyo bw’imyambarire yabo iyo udafashe iyo myambarire uhabwa akato, bakurura abarimo n’abacu, bafite abafana benshi cyane ku buryo bibera ikigeragezo abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse biragora kugira ngo bakundwe nka bo.’’

Yakomeje anenga abarokore benshi kuko ngo abashyigikira abahanzi babo bakiri bake.

Tonzi : De fille de chorale à la musique gospel

Gusa iki cyo ntabwo acyemeranyaho na Tonzi wavuze ko abahanzi bose baririmba indirimbo zisanzwe badakize kandi abaririmbira Imana nabo bose atari abakene.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *