wex24news

Muri Tchad imyuzure ikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage

Mu gihugu cya Tchad bari mu marira nyuma y’uko imyuzure ihitanye ubuzima bw’abasaga 54, kandi hakaba hari impungenge z’uko imvura ishobora kwiyongera ikangiza ibikorwaremezo.

Muri Tchad bari mu marira nyuma y'imyuzure ikomeje guhitana ubuzima bw'abaturage

Ubuyobozi bw’Intara ya Tibesti yibasiwe n’ibi biza, buvuga ko hari amaduka abarirwa mu bihumbi yatwawe n’amazi y’imvura yaguye guhera ku itariki 14, Kanama, 2024 n’ubu ikaba igikomeje kugwa”.

Iteganyagihe muri Tchad ritangaza ko iyo mvura yaguye mu buryo budasanzwe kuko atari kenshi ko igera ku gipimo cya milimetero 200 ku mwaka.

Abdallah Hassan, umuyobozi ushinzwe ikigo cy’iteganyagihe muri iki gihugu, avuga ko ibi ari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi ba bw’amabuye y’agaciro, Brahim Edji Mahamat, yatangaje ko benshi mu bapfuye n’ababuriwe irengero batekereza ko ari abanyamahanga bacukura zahabu mu buryo butemewe.

Ntabwo Ari mu Ntara ya Tibesti, iyi mvura yageze gusa, kuko mu murwa mukuru Ndjamena yahasenye inzu nyinshi z’abaturage ahandi imihanda irarengerwa, imiryango irahunga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *