wex24news

Shaddyboo yashimangiye ko ari mu rukundo

Shaddyboo uheruka gutandukana na Manzi Jeannot, yongeye gutangaza ko aryohewe mu rukundo, anakomoza ku kuba yifuza kongera kwibaruka.

Mu 2022 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Shaddyboo ari mu rukundo.

Bikaba byari nyuma y’amakuru yari yaragiye avugwa ko hari umubano wihariye yagiye agirana n’ibyamamare birimo Davido na Diamond.

Uyu mugore utari warigeze atangaza na rimwe mu buryo bweruye iby’ubuzima bwe bw’urukundo, yatunguranye asangiza abamukurikira ifoto y’uyu Manzi.

Nyuma baje kugenda bagaragara bari kumwe ndetse byari bishyushye kuko uyu musore yari yarerekanye Shaddyboo mu muryango.

Nyamara ariko mu mpera za 2023 aba bombi ibyabo byatangiye kuzamo agatotsi ndetse birangira amakuru agaragaza ko batandukanye.

Mu ntangiriro z’impeshyi hari muri Gicurasi 2024, ni bwo Shaddyboo yatangaje ko yabonye umusore ubaruta bose.Kuva icyo gihe ntabwo yigeze amwerekana.

Uyu mugore yongeye gushimangira aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Aho umwe mu bakunzi be yamubajije niba afite umukunzi ati”Yego ndamufite.”

Mu bindi yagarutseho, yavuze ko yifuza kongera kwibaruka abandi bana 2.

Shaddyboo kuri ubu uri mu myaka 32 kuko yabonye izuba mu 1992, asanzwe afite abandi bana 2 yabyaranye na Meddy Saleh, aho imfura yabo ifite imyaka 12.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *