wex24news

ubwato burohamye Abarenga 100 baburirwa irengero

Abantu barenga 100 barohamiye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Ntara ya Mai-Ndombe.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenga  300 ndetse ko imirambo igikomeje gushakishwa mu gihe abarokotse bari kwitabwaho.

Guverineri w’Intara ya Mai-Ndombe Kevani Lebon, ejo ku wa 20 Kanama yavuze ko ababajwe n’ayo makuru y’impanuka yabaye ku wa 19 Kanama, asezeranya ko hagiye gukorwa  iperereza kuri iki kibazo ngo hamenyekane icyabiteye .

Ibitangazamakuru byo muri ako gace impanuka yabereyemo  byavuze ko abantu bake gusa ari bo barokotse, ndetse  ko abayobozi bavuga ko bigoye kumenya umubare w’abapfuye.

Muri Kamena uyu mwaka kandi abantu 86, barimo abana 21, barapfuye nyuma yuko ubwato burohamye mu mugezi wa Kwa, mu ntara ya Mai-Ndombe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *