wex24news

Perezida Kagame yahembye abanyeshuri bazanye imidali

Mu rwego rwo gushimira no gutera umwete abanyeshuri baheruka kwegukana imidali ya zahabu, umulinga, ifeza n’iyindi mu marushanwa nyafurika y’imibare yasorejwe muri Afurika y’Epfo muri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abanyeshuri batsinze n’abitabiriye ayo marushanwa.

Ni amarushanwa amaze imyaka ine abana b’u Rwanda bayitabira yiswe Pan-African Mathematics Olympiad (PAMO), ayasojwe uyu mwaka akaba yarabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuvugana n’uru rubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye rwitabiriye ayo marushanwa yatumye bamwe babona amahirwe yo kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi nka MIT, Oxford, CMU, n’izindi.

Perezida Kagame yabwiye abo bana ko atewe ishema n’uko bahagarariye u Rwanda ndetse anabahamiriza ko na bo bakwiye kuba babyishimira ariko ntibagarukire aho.

Yaboneyeho kubabwira ati: “Nabwiye abantu banjye kubategurira impano muza gutahana, ni ibintu bizabafasha kugura ibitabo, ikawa, cyangwa ikindi kintu cyose mwifuza. Nahereye ku babonye umudali wa zahabu, ababonye, umulinga n’ababonye ifeza, n’abitabiriye bose.  Nbikoze ngira ngo mbashimire, kandi batera umwete ni cyo cyatumye mbatumira.”

Yagaragaje ko gutumira abo bana byari mu rwego two kubashimira no kubashishikariza kugera kure haruseho bikajyana no gukangurira urundi rubyiruko kugera ikirenge mu cyabo bakabyaza umusaruro aya mahirwe abafasha kugera kuri byinshi.

Yavuze ko n’abitabiriye amarushanwa ariko bakaba batabonye imidali badakwiye gucika integer kubera ko bafite intangiriro nziza izatuma bagera kuri byinshi kurushaho nibaramuka badacitse intege

Ati: “Nubwo mutabashije gutsindira imidali mugitangira, ntimucike intege ahubwo mukomeze kugerageza, kandi mukomeze mukore uko mushoboye njye nashakaga kubashimira.”

Perezida Kagame yashimiye Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) cyafashije kandi gikomeje gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kugera ku rwego rwo kugaragaza icyo rushoboye mu mibare na siyansi.  

Yashimiye kandi AIMS ko mu myaka imaze ikorera mu Rwanda yakoze umurimo mwiza mu gushyigikira iterambere ry’urubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu burezi.

Yijeje ubuyobozi bwacyo ko ubufasha bwose bakeneye, u Rwanda rwityeguye gukoresha ubushobozi rufite kugira ngo bashyigikire imishinga yacyo irimo gukomeza gufasha urubyiruko guhatana mu marushanwa akomeye nk’aya.

Ati: “Nagiraga ngo mvuge ko niba hari ikindi kintu twakora neza kurushaho ndabinginze ntimuzazuyaze kukitubwira iteka tuzagerageza gukoresha ubushobozi bwacu budahagije kugira ngo dutange ubufasha igihe cyose bishoboka.

No mu mishinga yose mufite ntimuzareke kuyitubwira kugira ngo turebe niba hari icyo dushobora gukora binyuze muri Minisiteri y’Uburezi.”

Ku rundi ruhande, yamenyesheje urubyiruko ko aya marushanwa yabafunguriye urugendo rwo kurushaho kuzirikana ko bafite umukoro wogushaka ibisubizo by’ibibazo u Rwanda rufite, iby’umugabane n’iby’Isi yose.

Yabashishikarije kwiga neza na bo bakazitura imiryango yabo ikora ibishoboka byose kugira ngo bige kandi batange umusaruro ufatika, cyane ko mu byo bagoze bagaragaje ko hari urwego ruhanitse bamaze kugeraho babikesha gushyigikirwa n’ababyeyi ndetse n’igihugu.  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *