wex24news

Urupfu rw’umu-DASSO rwasize urujijo ku cyamwishe

Mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba umurambo w’umukozi w’urwego rwa DASSO wasanzwe hafi y’ikiraro bikekwa ko nyakwigendera yishwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko mu masaha ya mugitondo aribwo abaturage bamenyesheje ubuyobozi ko babonye umurambo.

Kamali Kimonyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye avuga ko ejo (ku wa Gatatu) ngo Ahishakiye Jean Claude wakoreraga urwego rwa DASSO yiriwe mu kazi ko kugenzura isuku, nimugoroba ajya gufata agacupa, bigeze nijoro saa 21h00 arataha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo, ati “Birakekwa ko yishwe kuko ntabwo yaguye, gusa ibyo bivugwa biracyari mu iperereza.”

Umuyobozi asaba abaturage kwirinda ibyabateza impanuka, no kwirinda kugenda ijoro nta mpamvu, Ahishakiye Jean Claude w’imyaka 31 asize umugore n’umwana umwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *