Ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) bwatangaje ko impamvu bagabanyije umubare w’abahanzi bazitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2024 ari uko bashaka ko bazatinda ku rubyiniro.
Ubwo ibi bitaramo byabaga umwaka ushize hagaragayemo abahanzi umunani, ariko ubu byitezwe ko bizitabirwa n’abahanzi barindwi ari na bo bazazenguruka ahazabera ibyo bitaramo hose mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Mu kiganiro abategura ibyo bitaramo bagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024, bagarutse kuri byinshi byiganjemo aho imyiteguro igeze, banava imuzi impamvu nyamukuru yatumye bagabanya umubare w’abahanzi.
Umuyobozi wa EAP Mushyoma Joseph, yavuze ko ubwinshi bw’abahanzi bwatumaga abitabiriye ibitaramo bataryoherwe neza.
Ati: “Kugabanyuka k’umubare w’abahanzi ni ukugerageza kongera igihe umuhanzi amara ku rubyiniro, ubushize bamaraga iminota 15 ariko ubu turashaka kubaha hagati ya 25 na 30, ku buryo umuturage ataramirwa n’umuhanzi mu buryo bwuzuye akabona ibyo yamuteguriye byose.”
Yongeraho ati: “N’abahanzi ubwabo bajyaga batubwira ngo dutangira gushyuha mugahita mudukuraho. Twagiye twumva ibitekerezo by’abitabiriye ibitaramo bakavuga ngo abahanzi muduha benshi cyane twatangira gukunda umuhanzi mukamukuraho ni yo mpamvu twagabanyijeho gato kugira ngo twongere iminota y’abahanzi.”
Ibi bitaramo byahoze byitwa Iwacu Muzika Festival nyuma biza guhindurirwa izina byitwa MTN Iwacu Muzika Festival, aho kuva byahindura izina bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, ariko bikaba bigiye kuba ku nshuro ya kane muri rusange.
Ubuyobozi bwa EAP buvuga ko kuzenguruka Igihugu cyose bizafasha Abanyarwanda bo mu Ntara gususurutswa n’abahanzi bakunda bitabasabye kujya i Kigali.
Bamwe mu bahanzi bazataramiramo barimo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol, Bushali, Ruti Joel na Danny Nanone.
Biteganyijwe ko uyu mwaka bazakorera mu Turere umunani mu gihe umwaka ushize bari bakoreye muri tune twonyine.
Biteganyijwe ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizatangira tariki 31 Kanama kugera 19 Ukwakira 2024.