wex24news

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Arashima Imana yamukirije umwana kanseri

Jackie Mugabo, Umupasiteri akaba n’Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 avuye mu Bwongereza ari naho atuye kandi akorera umurimo w’Imana, atangaza ko afite amashimwe akomeye kubera ko Imana yamukirije umwana kanseri.

Image

Mugabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo; Akira Mwami, Yesu ndiye kimbilio langu, Ndagukunda Mama, There is a reason n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yarageze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, Jackie Mugabo yavuze ko agarukanye amashimwe menshi ashingiye ku byo Imana yakoze igakiza umwana we w’umuhungu indwara ya Kanseri, ibyo avuga ko byabongereye imbaraga mu murimo w’Imana.

Icyakoze ntasobanura kanseri yafashe umwana we w’umuhungu witwa William Gisa Mugabo iyo ari yo.

Yagize ati: “Nahuye n’ibigeragezo bitandukanye, narwaje umwana kanseri, nahuye n’ingorane nyinshi, izo navuga n’izo ntavuga ariko Imana yandinze muri byose.

Mu gihe nacaga mu kigeragezo cy’umwana arwaye narayibutsaga nti Mana ibuka Gatagara, Mana ibuka ba badamu ndeberera […] Imana ndayibutsa icyo gihe cyose rero ikintu cyose ukora waba ufite, waba udafite jya umenya ngo urimo urandikisha kandi ubutaka tubibaho ni ubutaka butarumba.”

Avuga ko umwana we atarwaye igihe kinini ariko afata umwanya wo gusenga Imana agiye gukoresha ibizamini mu kwezi kwa Nzeri basanga yarayikize.

Umuhanzi Jackie akomeje umurimo w’Imana aho afatanya n’umuhungu we Imana yakijije kanseri ndetse na we akaba ari i Kigali aho yitabiriye ibikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye birimo n’igikorwa cyiswe Player Party Altar youth Fellowship cyabereye kibagabaga muri Kigali Christian School kuva ku Cyumweru kugeza ku wa Gatatu.

Zimwe muri gahunda Umuhanzi Jackie ateganya gukorera i Kigali ziganjemo ibikorwa by’urukundo byo gufasha abatishoboye cyane cyane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 no gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye.

Yashimye ko Imana yarinze u Rwanda n’abanyarwanda mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu bityo bagatora mu mahoro n’umutekano mu gihe ahandi ngo usanga habaye imvururu.

Ati: ”Natwe mu Bwongereza twatoye neza cyane kandi twitorera Paul Kagame umuyobozi dukunda kuko yateje u Rwanda imbere. Mu by’ukuri ntawe utareba aho u Rwanda rwavuye naho rugeze bityo rero nk’abanyarwanda dukwiriye gushima Imana.”

Umuhanzi akaba na Pasiteri Mugabo icyarimwe, ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Sisterhood in Christ International Ministries. Ni Minisiteri yatangije kugira ngo afatanye n’abandi bagore n’abakobwa mu rugendo rwo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no gufasha abatishoboye ngo bagire ubuzima bwiza.

Binyuze muri iyi Minisiteri, yatangije umushinga ‘Change Life’ wafashije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batuye mu Murenge wa Kinyanya mu Karere ka Gasabo, aho bahawe imashini zo kudoda n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’imyambaro n’ibiribwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *