wex24news

agiye kwifashisha YouTube yigisha amateka

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yahishuye ko agiye kwifashisha YouTube mu kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda.

Image

Yagaragaje kandi ko ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter ho azibanda cyane ku kwigisha urubyiruko amateka ya mbere y’ubukoroni, amateka y’igihe cy’ubukoroni.

Rutaremara avuga ko azanigisha amateka ya Repuburika ya Mbere n’iya Kabiri, amateka y’intambara yo kwibohora ndetse n’amateka ya Leta y’ubumwe kugeza uyu munsi.

Ibi byose yavuze ko bizakorwa hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga zirimo ibiganiro bibera kuri X, YouTube, Instagram na TikTok.

Agira ati: “Ibi bizatuma ubu butumwa bugera ku rubyiruko rwinshi kuko nibo dushaka kubwira.”

Akomeza agira ati: “Ibi byose tuzajya dusobanura amavu n’amavuko y’ibintu binini (Ibyiza n’ibibi) byabaye ku Rwanda.

Ibi ntabwo bizatubuza kujya tuvuga ku birori binini byabaye ku Isi no mu gihugu cyacu. Ntibizajye bibatangaza mubonye twabivuzeho kuko ibyo birori ni byo bikora amateka nyuma.”

Yagaragaje ko mu gihe gitaha azaganira ku mateka ya mbere y’ubukoroni; uko u Rwanda rwabaye igihugu, uko rwubatse iterambere ryarwo ni uko rwagiye rukura kugeza ruharitswe n’abakoroni.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *