wex24news

Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zanzuye kongera guhurira i Luanda

Inama yahuje intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarangiye hemejwe amatariki azaberaho indi yo kuganira ku masezerano y’amahoro, ndetse hanatangazwa ko ibi biganiro byabaye mu mwuka mwiza w’ubwumvikane hagati y’Ibihugu byombi, byaniyemeje gukorana mu guhosha ibibazo.

Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari iya gatatu, yabaye kuva ku wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, yahuje Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Impande zombi zemeranyijwe ko inama itaha izaba tariki 09 n’iya 10 Nzeri 2024 na yo ikazabera i Luanda muri Angola mu rwego rwo kuganira ku masezerano y’amahoro ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko bigaraga mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024 ubwo iyi nama yari ihumuje, inama y’impuguke z’Ibihugu byombi, yo izaba tariki 29 na 30 z’uku kwezi kwa Kanama 2024, mu rwego rwo gusuzuma no gusesengura umushinga w’amasezerano watanzwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, wahawe inshingano zo kuba umuhuza.

Iri tangazo rivuga ko iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yatangiye ku wa Kabiri, yabaye “mu mwuka mwiza w’ubwumvikane  ndetse impande zose zikaba zagaragaje ubushake bwo gukorana mu gushaka umuti urambye w’amakimbirane n’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António, yari iya gatatu yo ku rwego rw’Abaminisitiri, zirimo iyari yanzuye ko habaho guhagarika imirwano, icyemezo cyatangiye kubahirizwa tariki 04 Kanama.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *