Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hashatswe moteri izaba yifashishwa mu gucana amatara yo kuri Kigali Pele Stadium, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame agize icyo avuga kuri iki kibazo cya Moteri idafite imbaraga cyatumaga nta mikino ikinirwa kuri iyi Sitade mu masaha y’ijoro.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, ikinyamakuru The Chronicles cyatangaje amakuru ko igenzura ryakozwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na FERWAFA, ryagaragaje ko moteri yifashishwa mu gucana amatara kuri Kigali Pele Stadium idafite imbaraga zihagije.
Ni ikibazo cyanemejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwavugaga ko hatumijwe indi moteri izifashishwa, ikazagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.
Icyakora ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavugaga ko amakipe yumva yabishobora, ko yazana moteri kugira ngo abashe gukinira kuri iyi stade mu masaha y’ijoro.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame utanyuzwe n’iki gisubizo cy’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ibi bitari bikwiye kubaho.
Gusa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwafashe ikindi cyemezo cyo gushaka umuti w’agateganyo w’iki kibazo, aho gutegereza amezi atatu iyi moteri yatumirijwe izaba yageze mu Rwanda.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, mu kiganiro yagiranye na Igihe, yavuze ko hafashwe ingamba zo kugira ngo amakipe yifuza gukinira kuri Kigali Pele Stadium mu masaha y’ijoro, akine imikino yayo.
Yagize ati “Twasanze tutayitegereza ngo igere i Kigali. Muri iyi minsi amakipe yifuza gukina nijoro yahakinira kubera ko hari indi moteri twashatse tuzaba twifashisha.”
Emma-Claudine Ntirenganya uvuga ko imikino izakomeza gukinirwa kuri iyi Sitade nk’uko bisanzwe, yavuze ko icyatumye gutumiza iyi moteri bitinda mu gihe byari byemewe muri Werurwe umwaka ushize, ari uko amafaranga yagombaga gukoreshwa ari ay’uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiye mu kwezi gushize.