wex24news

Iminsi yo kubona ibyangombwa by’ubutaka n’imyubakire igiye kuba 14

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yatangaje ko arimo guharanira ko igihe abaturage babonera ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka yava ku minsi 21 ikaba 14.

Meya Dusengiyumva yagaragaje ko abaturage bamaze igihe binubira ko ibyo byangombwa bitinda kuboneka kandi ntibasobanurirwe icyabiteye.

Ubwo yari amaze kongera guterwa kuyobora Umujyi wa Kigali, mu matora yabaye kuwa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, Dusengiyuma yumvikanishije ko afite igamba zidasanzwe zo gusuzuma igitera gutinda kwa hato na hato kw’ibyo byangombwa.

Yagize ati: “Umuturage arakubwira ati njyewe maze amezi abiri ntabona ibyangombwa turagira ngo turebe uko bikorwa, ibyo umuntu asabwa n’aho abikura birahura? Icyangombwa cyo kubaka, icy’ubutaka n’igishushanyo mbonera birahura”

Yongeyeho ati: “Harimo ibyo dushobora kunoza bikihuta kurushaho. Hari uko bikorwa rero n’aho bikorerwa, turifuza ko umuntu mu byumweru bitatu agomba kukibona (icyangombwa), kandi turifuza kugabanya n’iminsi yo kukibona ikaba 14 ikava kuri 21, bigakorwa muri iyi myaka itanu.”

Yahamije ko agiye gukorana na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ndetse n’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) bagasuzuma igitera abaturage gutinda kubona ibyangombwa by’imyubakire.

Meya Dusengiyumva ahamya ko hari n’ibibazo bijyanye n’ibikorwa remezo kandi ko bafatanyije n’izo nzego bigomba kubonerwa umuti urambye.

Yagize ati: “Ibyo abaturage batugaragarije Inteko itora n’Abajyanama bo Mirenge batugaragarije ko hari ibyangombwa bitinda, ariko by’umwihariko ibijyanye n’imyubakire hari igihe bitinda, ndetse ntibahabwe n’amakuru ahagije.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihaye intego yo kugabanya iminsi y’ubusabe bwo kubona ibyangombwa byo kubaka mu gihe Iteka rya Minisitiri N° 02/CAB.M/019 ryo ku wa 15/04/2019 rigena ibyiciro by’inyubako n’uburyo bukurikizwa mu gusaba no gutanga impushya zo kubaka rigaragaza ko iminsi yo gusesengura no gutanga ibyo byangombwa itangomba kurenga 30.

Gusa kubera ikoranabuhanga rihuza amakuru rya MIS (Management Information System) ryatangiye mu 2012, Umujyi wa Kigali umaze imyaka irenga 10 wariyemeje gutanga ibyangombwa by’ubutaka mu minsi itarenga 21.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *